Inkuru Nyamukuru

Abanyarwanda batuye muri UAE bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

todayMay 15, 2023

Background
share close

Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Leta Zunze ubumwe z’Abarabu (UAE), ku bufatanye bwa Ambasade y’u Rwanda, bahuriye i Dubai mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye, barimo abahagarariye Imiryango n’ibihugu byabo, abayobozi ba Leta Zunze ubumwe z’Abarabu ndetse n’inshuti z’u Rwanda.

Ambasaderi w’u Rwanda muri UAE, Emmanuel Hategeka, yasabye abari aho gufata umwanya wo kubanza kunamira no guha icyubahiro abazize Jenoside, ndetse no kuzirikana abayirokotse, ahamagarira amahanga kongera imbaraga mu kwamagana abagikomeje guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ambasaderi Hategeka yavuze ko uyu mwanya wo kwibuka, ari ukuzirikana ubuzima ndetse n’inzozi ababyeyi, abavandimwe ndetse n’inshuti bavukijwe imburagihe, bicwa mu buryo bw’agashinyaguro, byose bihagarikiwe na Guverinoma yari iyobowe n’intagondwa icyo gihe.

Ambasaderi Emmanuel Hategeka

Ati: “Buri mwaka ni yo mpamvu dufata uyu mwanya wo kunamira no kuzirikana izo nzirakarengane ndetse no gufata mu mugongo no guhumuriza abarokotse.”

Yakomeje avuga ko n’uyu munsi aho imyaka igeze, hakiri amatsinda y’abantu bakomeje guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo abantu bajijutse ndetse n’impuguke bose bagamije gukwirakwiza inkuru z’ibinyoma zigamije kugoreka amateka.

Ati: “Kwibuka ku nshuro ya 29 bigomba kuba umuhamagaro wo kongera kudukangura, duhagurukire rimwe duhangane n’abakomeje guhakana Jenoside.”

Bacanye urumuri rw’icyizere

Ambasaderi Hategeka yakomoje ku ngengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’imvugo z’urwango zikomeje kugaragara mu bice bitandukanye bya Afurika n’isi muri rusange, agaragaza ko mu gihe imiryango mpuzamahanga idahagurutse ngo ikorere hamwe mu kurwanya ibyo bikorwa mu kwirinda ko hari amateka yakongera kwisubiramo, umuntu ashobora kuzongera guhura n’ibihe bibi by’icuraburindi.

Yagaragaje intambwe u Rwanda rumaze gutera mu myaka 29 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko bitari kugerwaho iyo Igihugu kiba kitayobowe neza, binyuze muri Politiki igamije ubumwe bw’Abanyarwanda, iterambere ry’imibereho myiza ndetse no guharanira ejo heza hazaza.

Yakomeje agira ati: “Turashimira ibitambo by’abacitse ku icumu bemeye gutanga imbabazi ndetse bikaba inzira yakinguriye amarembo y’ubumwe n’ubwiyunge. Turashima kandi abagabo n’abagore bemeye kwitanga bayobowe na Perezida Paul Kagame bakarwanya ubutegetsi bwateguye Jenoside, bagahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Ambasaderi Emmanuel Hategeka, yasabye abitabiriye uyu muhango by’umwihariko urubyiruko ko buri wese afite inshingano zo kubungabunga no guhora bazirikana Kwibuka no kurinda ibyagezweho n’Igihugu.

Ati: “Urubyiruko rukeneye gusobanukirwa byimbitse amateka y’u Rwanda ndetse no guhindura imyumvire no kuba intwararumuri z’ejo hazaza nta n’umwe usigaye inyuma.”

Yasoje kandi ashimira abafatanyabikorwa batandukanye bagize uruhare mu iterambere no kongera kwiyubaka k’u Rwanda, avuga ko bashyize ikiganza mu guhindura imibereho y’u Rwanda.

Ati: “U Rwanda rurakinguye kuri buri wese kandi rukeneye ubufatanye buhuriweho mu gutegura ejo hazaza heza.”

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

MINEMA irashimira abakomeje gutanga inkunga yo gufasha abasenyewe n’ibiza

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA), irashimira abakomeje gutabara abahuye n’ibiza, aho ikomeje kwakira inkunga zinyuranye umunsi ku wundi, harimo n’imifuka 1,280 ya Sima yakiriye ku Cyumweru tari 14 Gicurasi 2023. Umunyamabanga uhoraho muri MINEMA, Habinshuti Philippe Muri ubwo bufasha, hamaze kuboneka amafaranga arenga miliyoni 110Frw, ari nako hatangwa ibikoresho bitandukanye birimo na Sima, nk’uko Umunyamabanga uhoraho muri MINEMA, Habinshuti Philippe, yabitangarije Kigali Today. Yabitangarije mu gikorwa cyo kwakira iyo nkunga […]

todayMay 15, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%