Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, hamwe na Antoine Cardinal Kambanda, basuye Habarurema aho yari arwariye mu bitaro bya Ruli, nyuma yo kumara iminsi ibiri yaragwiriwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro akagikurwamo akiri muzima.
Habarurema yagwiriwe n’icyo kirombe mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 9 Gicurasi 2023, ubwo bari mu bikorwa byo kugitunganya kugira ngo bagenzi babo b’abakozi bagombaga kukizindukiramo, babone uko bakomeza akazi, agikurwamo ku wa Kane tariki 11 Gicurasi 2023.
Minisitiri Sabin Nsanzimana na Cardinal Kambanda basura uwo murwayi mu bitaro bya Ruli biherereye mu Karere ka Gakenke, bamuganirije bamubaza uko amerewe, basanga arimo yoroherwa nyuma y’uko yari yangijwe bikomeye n’iyo mpanuka.
Minisitiri Nsanzimana yari yagiriye uruzinduko mu bitaro bya Ruli, mu rwego rwo gusura serivisi zitandukanye zitangirwa muri ibyo bitaro, we na Cardinal banitabira umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri barangije mu ishami ry’ubuforomo n’ububyaza mu Ishuri Rikuru rya Ruli.
N’ubwo uwo murwayi agenda yoroherwa, icyakurikiyeho cyabaye kumujyana mu bitaro bikuru bya Kigali (CHUK), kumunyuza mu cyuma (Scanner) ngo bamenye uko ubizima bwe buhagaze nyuma y’iyo mpanuka yagize.
Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, uwo murwayi yanyujijwe mu cyuma basanga ubuzima bwe bumeze neza, ubu akaba yamaze gutaha iwe i Nemba, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruli, Hakizimana Jean Bosco yabitangarije Kigali Today.
Itariki ya 2 Gicurasi 2023 ni umunsi utazava mu mutwe urugo rwa Nteziyaremye Feza na nyakwigendera Mukamanzi Genereuse. Ibiza byabaye kuri iyo tariki ishyira iya 3 Gicurasi byasize amatongo ahari hatuye uyu muryango n’urwibutso rw’umwana w’amezi atandatu Nteziyaremye yasigiwe n’uwo bari barashakanye watwawe n’umwuzure. Ku mugoroba w’itariki ya 2 Gicurasi, Nteziyaremye yavuye mu kazi asanzwe akora ko gucuruza amagi n’ubunyobwa mu mudugudu wa Mahoko mu Murenge wa Kanama i Rubavu. […]
Post comments (0)