Kwiyongera kw’ababyaza b’umwuga byagabanyije impfu z’ababyeyi
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) itangaza ko impfu z’ababyeyi zagabanutse mu buryo bugaragara kubera ababyaza b’umwuga biyongereye ku buryo buri vuriro nibura rifite umwe. Byavugiwe mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ababyaza, cyabaye kuri uyu wa 6 Gicurasi 2019, kikaba cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego z’ubuzima, abanyeshuri biga ububyaza n’ababukora mu mavuriro atandukanye. Umva inkuru irambuye hano:
Post comments (0)