Inkuru Nyamukuru

Perezida Zelenskyy yasuye u Bwongereza, yemererwa inkunga y’intwaro

todayMay 16, 2023

Background
share close

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, ku wa mbere yagiriye uruzinduko mu Bwongereza yakirwa na Minisitiri w’intebe, Rishi Sunak, wamwemereye kongera inkunga y’intwaro.

Ubwongereza ni igihugu cya kane Zelenskyy yasuye mu minsi itatu ishize. Yabanje kunyura mu Butaliyani, mu Budage no mu Bufaransa. Hose akaba yaragenzwaga no gusaba izindi ntwaro, kandi hose barazimwemereye.

By’umwihariko, Ubwongereza ni cyo gihugu cya mbere giteganya guha Ukraine misile zirasa kure cyane, kurenza kilometero 250, na “drones” zishobora kurasa kugera mu bilometero 200. Ubwongereza kandi bumaze guha imyitozo ku butaka bwabo abasirikare ba Ukraine 15,000.

Umuvugizi wa perezidanse y’Uburusiya, Dmitry Peskov, yatangaje ko bakiriye nabi cyane inkunga Ubwongereza buha Ukraine.

Ibihugu bine birimo u Bwongereza, u Butaliyani, u Budage n’u Bufaransa, Perezida Zelenskyy yasuye biri mu muryango w’ibihugu birindwi bya mbere bikize kw’isi, G-7, hamwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika, Canada n’u Buyapani.

Abakuru b’ibi bihugu bigize G-7 bazakora inama izabera mu mujyi wa Hiroshima mu Buyapani kuva ku wa gatanu tariki 19 kugeza ku cyumweru tariki 21 Gicurasi 2023. Mu byo bazagarukaho harimo intambara y’u Burusiya muri Ukraine.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Amakuru Arambuye

Rwamagana: Abapolisi batangiye amahugurwa azabafasha guhugura bagenzi babo

Ku wa Mbere tariki ya 15 Gicurasi, mu ishuri ry'amahugurwa rya Polisi (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana hatangijwe amahugurwa agenewe abapolisi bazajya bigisha abitegura kujya mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye. Ni amahugurwa yitabiriwe n'abagera kuri 20, yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y'u Rwanda n'ikigo cy'umuryango w'Abibumbye gishinzwe amahugurwa n'Ubushakashatsi (UNITAR). Ubwo yafunguraga aya mahugurwa ku mugaragaro, umuyobozi wa PTS, Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti yashimye ubufatanye buri […]

todayMay 16, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%