Mu isantere ya Byangabo mu Murenge wa Busogo, Akarere ka Musanze, haravugwa urupfu rw’umusore w’imyaka 18 witwa Tuyambaze, wagonzwe n’imodoka agapfa, ubwo yirukaga agerageza gutorokana telefoni yari amaze kwambura umuntu ayimushikuje.
Hari saa moya z’umugoroba wo ku wa Mbere tariki 15 Gicurasi 2023, ubwo umugenzi yari muri taxi muri Gare yo mu isantere ya Byangabo, akibwa telefonr ye.
Ngo uwo musore yamucunze ikirahure cy’imodoka gifunguye, anyuzamo ukuboko ashikuza uwo mugenzi telefone ariruka, mu gihe yambukaga umuhanda agwa mu mudoka yavaga i Musanze yerekeza i Nyabihu, ahasiga ubuzima nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo, Ndayambaje Karima Augustin, yabitangarije Kigali Today.
Kuri uyu wa Kabiri, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye Dr. Lassina Zerbo hamwe n’Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ingufu za Atomike na Dr. Fidel Ndahayo Umuyobozi Mukuru w’iki kigo, maze baganira ku kamaro k’ingufu za nikeleyeri ku hazaza ha Afurika. Iki kigo kirebererwa na Perezidansi ya Repubulika, gifite intego yo guteza imbere ikoreshwa mu mahoro ry’ingufu za atomike hagamijwe iterambere rirambye ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage. Iki kigo […]
Post comments (0)