Umukinnyi wa filime Usanase Bahavu Jannet yashyikirijwe Imodoka yatsindiye mu bihembo bya Rwanda International Movie Awards nyuma y’igihe yari amaze ayitegereje.
Iki gikorwa cyabaye ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 16 Gicurasi 2023 ahakorera kompanyi ya Ndoli Safaris kompanyi yatanze iyi modoka nk’igihembo gikuru ku mukinnyi wahize abandi mu bihembo bya Rwanda International Movie Awards bitegurwa na Ishusho Arts.
Gutinda guhabwa iyo modoka byaturutse ku masezerano yabanje kutumvikanwaho kuko byabaye ngombwa ko abanyamategeko bicarana bagasubiramo zimwe mu ngingo zakururaga rwaserera hagati y’impande zombi.
Nyuma y’ibiganiro byahuje abanyamategeko ku mpande zombi bavuguruye amasezerano ndetse bagera ku mwanzuro wemeza ko azamugenga mugihe cy’umwaka umwe.
Uyu mugore yahawe imfunguzo na ‘Carte Jaune’ by’imodoka ndetse ikaba iriho ibirango bya Ndoli Safaris kandi akazayitwara biriho mu gihe cy’umwaka umwe nk’uko bikubiye mu masezerano.
Mu bihembo bya RIMA2023, byabaye tariki 1 Mata 2023, nibwo Bahavu Jannet wari mu kiciro cya ‘People’s Choice’ cyagombaga kuvamo uwegukana Imodoka yo mu bwoko bwa KIA K5 yakozwe mu 2013 ifite agaciro ka miliyoni 13Frw ariko ntiyahise ayihabwa.
Nyuma yo kuyegukana ndetse akayemererwa, ntabwo yahise ayihabwa na Sosiyete yitwa Ndoli Safaris yari yaremeye guhemba uzayitsindira.
Ikibazo cyakomeje kugorana ndetse ubuyobozi bwa Rwanda International Movie Awards bivugwa ko bwaje gufata icyemezo ko mugihe Bahavu atemeye ibikubiye mu masezerano ari hagati y’abategura ibi bihembo n’umuterankunga imodoka yatsindiye bwagombaga kuyiha Bamenya wamukurikiraga mu majwi.
Bivugwa ko amasezerano Ndoli Safaris ifitanye na Rwanda International Movie Awards avuga ko uwegukanye iki gihembo agomba gutwara imodoka iriho ibirango by’iyi sosiyete mugihe cy’umwaka wose.
Bahavu ntiyabyakiriye neza ndetse amenyesha abo bireba ko bitakunda kuko mu masezerano afitanye na Rwanda International Movie Awards ibyo gutwara imodoka iriho ibirango by’umuterankunga bitarimo.
Uyu mugore byageze naho yitabaza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, asaba ko bamufasha guhabwa imodoka ye mu mahoro.
Buhavu Usanase Jannet, yashyikirijwe Imodoka arikumwe na Mucyo Jackson uhagarariye Rwanda International Movie Awards na ndetse na Uwihanganye Gaju Emil, wari uhagarariye Ndoli Safaris.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yavuze ko u Rwanda rwiyemeje gukorana bya hafi na Zimbabwe mu nzego zitandukanye, mu guteza imbere ubukungu bw’ibihugu byombi. Minisitiri Dr Vincent Biruta na mugenzi we Frederick M. Shava Minisitiri Biruta yabitangaje ku wa Kabiri tariki 16 Gicurasi 2023, i Harare muri Zimbabwe ubwo hasozwaga inama ya kabiri ihuza Komisiyo ihuriweho igamije kwagura ubutwererane hagati y’u Rwanda na Zimbabwe (JPCC). Yavuze ko urwego […]
Post comments (0)