Umuhanzi Nsengiyumva Rukundo Christian umaze kwamamara ku izina rya Chriss Eazy, kuri ubu ari kubarizwa i Burundi aho ari mu mushinga wo gusoza indirimbo yakoranye na Kirikou Akili.
Chriss Eazy usanzwe ubarizwa muri Giti Business Group, bivugwa ko amaze iminsi mu Burundi aho afite indirimbo ari gukorana n’umwe mu bahanzi bahagaze neza kandi bakunzwe muri icyo gihugu, Kirikou Akili.
Mu Burundi, Chriss Eazy ari kumwe n’itsinda ririmo Junior Giti, usanzwe umureberera inyungu, Dylan Kabaka ufatanya na Junior mu gusobanura filime ndetse na Samy Switch uyobora amashusho y’indirimbo z’abahanzi.
Amafoto bashyize ku mbuga nkoranyambaga zabo, agaragaza ko uyu muhanzi yajyanye na Producer Irasubiza Prince Moise uzwi nka Prince Kiiz usanzwe ukorera muri Country Records ari na we wakoze iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi.
Chriss Eazy na Kirikou indirimbo bari gukorana ndetse igana ku musozo, bivugwa ko bayise ‘Lala’ ndetse Video yakozwe na Sam Switch na John Elarts wo mu Burundi.
Ni ubwa mbere, aba bahanzi bombi bahuriye mu ndirimbo.
Kirikou Akili, yari aherutse guhurira mu ndirimbo ‘Inzoga n’Ibebi’ na Bruce Melodie ndetse na Double Jay, ndetse kandi yakoranye na Kivumbi King indirimbo bise ‘Yalampaye’.
Umurambo w’umusore witwa Iradukunda Egide wacururizaga Mituyu (Me2U) muri Centre ya Gakenke mu Karere ka Gakenke, wagaragaye iruhande rw’umuhanda yamaze gushiramo umwuka, bigaragara ko yatewe ibyuma mu mutwe. Iradukunda Egide birakekwa ko yishwe n’abagizi ba nabi Mu ma saa moya z’umugoroba wo ku wa Kane tariki 18 Gicurasi 2023, nibwo abarimo bataha babonye umurambo w’uyu musore w’imyaka 31, uri ku muhanda mu Mudugudu wa Karukara, Akagari ka Gisozi mu gace […]
Post comments (0)