Inkuru Nyamukuru

Iburengerazuba: Ibiza byatumye abakozi barenga 10 birukanwa mu kazi

todayMay 22, 2023

Background
share close

Abakozi ba Leta barenga 10 mu Ntara y’Iburengerazuba barirukanwe burundu mu kazi, kubera amakosa bakoze mu kwita ku bagizweho ingaruka n’ibiza biheruka kwibasira iyo ntara.

Abakozi ba Leta batatu mu Ntara y’Iburengerazuba bafunzwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), bakurikiranyweho icyaha cyo kwaka indonke abagizweho ingaruka n’ibiza, kugira ngo bashyirwe ku rutonde rw’abahabwa ubutabazi.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Christophe Nkusi, yatangaje ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rutare mu Murenge wa Matyazo, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano acyekwaho icyaha cyo kwaka ruswa abaturage bangirijwe n’ibiza.

Meya Nkusi ati “Yirukanwe muri iyi minsi azize ikosa rikomeye mu kazi, ryo kwaka ruswa abahuye n’ibiza kugira ngo abashyire ku rutonde rw’abafashwa.”

Uyu muyobozi yatangaje ko uwirukanwe burundu mu kazi ndetse agatabwa muri yombi n’urwego rw’ubugenzacyaha, yitwa Dusengumuremyi Pacifique.

Abandi batawe muri yombi ni abayobozi babiri bo mu Karere ka Rubavu, bakurikiranyweho kwaka ruswa abagizweho ingaruka n’ibiza, kugira ngo bashyirwe ku rutonde rw’abagomba guhabwa imfashanyo. Abo ni SEDO w’Akagali ka Rubilizi, Uwiringiyimana Alice n’umuyobozi w’Umudugudu wa Nyamyiri, Habumugisha Cyprien, mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thierry, yatangaje ko aba bakozi bagiye basaba abantu ruswa y’amafaranga, kugira ngo babashyire ku rutonde rw’abagomba guhabwa inkunga.

Dr Murangira avuga ko uretse kwaka ruswa abagizweho ingaruka n’ibiza, ngo aba bayobozi hari n’abatari bakwiye kujya ku rutonde, batse ruswa na bo barushyirwaho.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinnete, yatangaje ko hari abakozi batanu bari bahagaritswe mu kazi ndetse bashyikirizwa akanama gashinzwe imyitwarire, kemeza ko birukanwa mu kazi.

Agira ati “Nyuma yo kubasaba ibisobanuro, akana gashinzwe imyitwarire karasuzumye gasanga bitumvikana, hafatwa umwanzuro wo kubirukana.”

Mu Karere ka Karongi abakozi babiri barimo umushoferi n’umukozi w’urwego rwunganira akarere mu by’umutekano (DASSO), batawe muri yombi bacyekwaho uburiganya mu gufasha abahuye n’ibiza.

Mu Karere ka Rutsiro abakozi batanu batawe muri yombi bacyekwaho gutwara ubufasha bw’abagizweho ingaruka n’ibiza, ndetse barafungwa bahita birukanwa burundu mu kazi.

Uretse abakozi birukanywe kubera kwaka ruswa, uburangare mu gutabara abagizweho ingaruka, uwari Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, yirukanywe n’Inama Njyanama y’ako karere, na we kubera kurangarana abagizweho ingaruka n’ibiza byabaye mu ijoro rya tariki ya 2 rishyira tariki ya 3 Gicurasi 2023.

Ni ibiza byatwaye ubuzima bw’abantu barenga 130, bisiga abandi iheruheru bashyirwa mu nkambi ngo abe ari ho bafashirizwa.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abatwara ibinyabiziga batubahiriza inzira z’abanyamaguru baraburirwa

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko itazihanganira abatwara ibinyabiziga batubahiriza amategeko yo guhagarara mu gihe bageze ku nzira zambukiranya umuhanda zagenewe abanyamaguru (Zebra Crossing), mu rwego rwo kubaha abanyamaguru barimo batambuka. Hari igihe usanga abanyamaguru bambuka banyuranwamo n’ibinyabiziga Bamwe mu baturage by’umwihariko abagenda mu muhanda n’amaguru, bavuga ko abatwara ibinyabiziga bakunda kubinjirana igihe barimo kwambukira mu nzira zagenewe abanyamaguru, ku buryo hari abahagongerwa, abandi bakanyuramo bafite ubwoba mu gihe nyamara baba […]

todayMay 21, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%