Inkuru Nyamukuru

Sudan: Papa Fransisiko yasabye impande zihanganye guhagarika intambara

todayMay 22, 2023

Background
share close

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi Papa Fransisiko yahamagariye impande zirwana muri Sudani kurambika intwaro hasi zikayoboka inzira y’amahoro.

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Francis

Ku cyumweru ubwo yari imbere y’imbaga y’abari bitabiriye misa mu rubuga rwa mutagatifu Petero, Papa Fransisiko yavuze ko ahamagariye umuryango mpuzamahanga gukora ibishoboka byose ngo ushyigikire imishyikirano muri iki gihugu kugira ngo umubabaro abantu bakomeje guhura na wo uhagarare.

Yagaragaje ko ababajwe n’imvururu zimaze ukwezi kurenga muri iki gihugu.

Intambara hagati y’ingabo za leta n’umutwe wa Rapid Support Forces imaze gusenya ibitari bike. Ku wa gatandatu impande zombi zasinyanye amasezerano yo guhagarika intambara mu gihe cy’iminsi irindwi uhereye kuri uyu wa mbere.

Papa Franciso yasabye abantu ko badakwiye kumenyera intambara ndetse kandi yongera gusaba ko abantu bo muri Ukraine bakomeza gutabarwa.

Papa yasabye Karidinali Matteo Zuppi, ukuriye inama y’abasenyeri mu Butaliyani gutangiza gahunda y’amahoro yo gufasha kurangiza intambara muri Ukraine.

Ku wa gatandatu umwe mu bakora mu byerekeye diplomasi muri Vatikani yatangaje ko Zuppi agomba kubonana na Perezida Volodymyr Zelenskiy wa Ukraine na Perezida Vladimir Putin w’ u Burusiya.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Musanze: Umugabo arakekwaho gushyira urusenda mu gitsina cy’umugore we

Mu kagari ka Migeshi, Umurenge wa Cyuve Akarere ka Musanze, haravugwa inkuru y’umugabo w’imyaka 38 watawe muri yombi, nyuma yo gukekwaho icyaha cyo gushyira umugore we urusenda mu gitsina. Ni amakuru yamenyekanye mu ijoro rishyira itariki ya 22 Gicurasi 2023, aho uwo mugore w’imyaka 37 yatabaje Umunyamabanga Nshingwabikorwa Akagari ka Migeshi, Ishimwe Justin, avuga ko umugabo we amusutse urusenda mu gitsina, nk’uko uwo Gitifu Ishimwe yabibwiye Kigali Today. Ati “Nanjye […]

todayMay 22, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%