Inkuru Nyamukuru

Santrafurika: Abapolisi b’u Rwanda basoje ubutumwa bw’amahoro

todayMay 22, 2023

Background
share close

Ku Cyumweru tariki ya 21 Gicurasi, itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda RWAPSU-7 bagarutse mu Rwanda bavuye mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique (MINUSCA), aho bari bamaze igihe kingana n’umwaka.

Basimbuwe na bagenzi babo bagize itsinda RWAPSU-8 riyobowe na SSP Gilbert Safari, ryahagurutse i Kigali mu gitondo ryerekeza mu Murwa Mukuru Bangui.

Commissioner of Police (CP) Costa Habyara yabifurije urugendo rwiza no kuzakora akazi neza ubwo bahagurukaga ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali mu gitondo, yongera no guha ikaze abapolisi bagize itsinda RWAPSU-7, ubwo bari bahasesekaye ku mugoroba bari kumwe n’umuyobozi wabo; Chief Superintendent of Police (CSP) Vincent B Habintwari.

Itsinda ry’abapolisi RWAPSU rifite inshingano zo kurinda abayobozi bakuru muri Guverinoma ya Centrafrique n’ab’Umuryango w’Abibumbye barimo Minisitiri w’intebe, Minisitiri w’ubutabera, Perezida w’inteko ishinga amategeko, Intumwa yihariye y’umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (SRSG) n’abamwungirije n’Umuyobozi wa Polisi y’Umuryango w’Abibumbye.

CSP Habintwari, yavuze ko bagiye bakora n’ibindi bikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Yavuze ati: “Uretse inshingano nyamukuru twari dufite, twagiye dukora n’ibikorwa byo gufasha abaturage birimo gutanga amaraso ku bushake, gutanga imiti, kuvura abaturage ku buntu no guha ibiribwa abari barazahajwe n’ibiza.

Uretse iri tsinda rya RWAPSU, mu murwa Mukuru wa Centrafrique Bangui, hari irindi RWAFPU-1 naryo rigizwe n’abapolisi b’u Rwanda 140.

U Rwanda rufite kandi andi matsinda abiri muri iki gihugu ariyo; RWAFPU-2 rikorera ahitwa Kaga Bandoro mu bilometero bisaga 300 uvuye Bangui na RWAFPU-3 rigizwe n’abapolisi 180 rikorera ahitwa Bangassou mu bilometero 725 uvuye mu murwa mukuru.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Icyayi cyoherezwa mu mahanga cyazamutseho 73%

Ubwo ku nshuro ya mbere mu Rwanda hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe Icyayi, ku cyumweru tariki 21 Gicurasi 2023, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iyohereza mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi (NAEB), cyatangaje ko bishimira ko umusaruro w’icyayi woherezwa mu mahanga wazamutseho 73%, mu gihe cy’imyaka 10 ishize. Umusaruro w’icyayi ukomeje kwiyongera Ni ibyatangarijwe mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe, nk’umwe mu Mirenge ihingwamo ikaneramo icyayi cyiza, hakaba n’uruganda rugitunganya rwa Rwanda […]

todayMay 22, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%