Inkuru Nyamukuru

Musanze: Basanze umurambo w’umusaza umanitse mu mugozi

todayMay 22, 2023

Background
share close

Umurambo w’umusaza w’imyaka 65 witwa Ntigura Marc wo mu Kagari ka Rubindi Umurenge wa Gataraga Akarere ka Musanze, bawusanze umanitse mu mugozi mu gitondo cyo ku munsi w’ejo, tariki 21 Gicurasi 2023.

Uyu musaza bikekwa ko yiyahuye, afite abana batandatu bose bashatse, akaba yabanaga n’umwuzukuru we kuko uwo bashakanye yitabye Imana mu 1997.

Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye ubwo umwe mu bahungu be witwa Mushimirwe Innocent, yageraga kwa se mu gitondo mu ma saa moya n’igice, asanga hakinze, arahamagara abuze uvuga kandi yabonaga ko urugi rukingiye imbere, agira amakenga yica urugi asanga umubyeyi we amanitse mu mugozi yashizemo umwuka.

Mu makuru Kigali Today ikesha uwo muhungu we, ngo ni uko uwo musaza yazindutse atuma uwo mwuzukuru babanaga, akimara kuva aho, ngo ni bwo uwo musaza yaba yimanitse muri uwo mugozi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gataraga, Micomyiza Herman, yavuze ko n’ubwo ataramenya icyaba cyateye uwo musaza kwiyahura, yihanganisha umuryango asize.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kigali: Habaye Misa yo gusabira imiryango yazimye muri Jenoside

I Kigali kuri Katedarali St Michel, ku mugoroba tariki 20 Gicurasi 2023 hatuwe igitambo cya Misa yo gusabira imiryango yazimye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu1994, haturwa ibimenyetso bigaragaza imibereho yabarangaga mu miryango yabo bakiriho. Marie Claire Gatayire yavuze ko mu Misa yo gusabira imiryango yazimye, bateguye amaturo yo gutura akubiyemo ubuzima babagamo mu miryango yabo ndetse anakubiyemo ibisobanuro n’ibisabisho byo kubatura Nyagasani. Ati “Amaturo twagennye y’uyu munsi tugiye […]

todayMay 22, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%