Perezida Kagame yavuze ko ikibuga cy’indege cya Bugesera kizaba kigeze ku rugero rwa 70% mu mpere z’uyu mwaka wa 2023, ndetse ko imirimo yo kucyubaka izaba yasojwe bitarenze umwaka utaha wa 2024 hagati.
Umukuru w’Igihugu yabitangarije I Doha muri Qatar mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri mu nama mpuzamahanga ku bukungu yiswe Qatar Economic Forum.
Perezida Kagame yabanje kwitabira umuhango wo gutangiza Qatar Economic Forum 2023 ari kumwe n’umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani wari kumwe n’abandi banyacyubahiro barimo n’umuherwe Michael Bloomberg washinze Sosiyete Bloomberg ifatanya na Qatar gutegura iyi nama.
Mu kiganiro cyabimburiye ibindi cyatanzwe na Perezida Paul Kagame kikayoborwa n’umunyamakuru wa Bloomberg Jennifer Zabasajja, Umukuru w’Igihugu yakomoje ku ngingo zinyuranye zirimo n’irebana n’ubutwererane bw’u Rwanda na Qatar mu nzego zitandukanye.
Aha yavuze ku mushinga ibihugu byombi bihuriyeho wo kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera agaragaza ko akurikije aho imirimo igeze hari icyizere cy’uko umwaka utaha uzasiga icyo kibuga kigeze ahashimishije.
Perezida Kagame yabajijwe niba u Rwanda rwenda gusubira ku isoko mpuzamahanga ry’impapuro mpeshwamwenda nyuma y’uko rwishyuriye ku gihe umwenda wa miliyoni 400 z’amadorali rwari rwarafashe.
Yasubije ko bizaterwa n’ikibazo gikeneye gukemura ariko nanone rutasubirayo ku mpamvu zo gufata indi nguzanyo gusa kuko hari intambwe imaze guterwa. Yakomeje avuga ko hari ishoramari rikenewe mu bikorwa remezo, mu rwego rw’inganda.
Yavuze ko u Rwanda rutafata nguzanyo gusa ahubwo hakenewe gushorwa imari mu nzego zizunguka kandi zikagira uruhare mu mibereho myiza n’iterambere ry’abanyarwanda.
Perezida Kagame, ari muri Qatar kuva ku munsi w’ejo tariki 23 Gicurasi, akaba yaritabiriye inama yiga ku Bukungu (Qatar Economic Forum), iri kuba ku nshuro ya 3.
Iyi nama y’ubukungu ibera i Doha, igamije no kugaragaza ubushobozi bwa Qatar mu guhuza Aziya na Afurika n’ibindi bice by’Isi, ndetse no gushimangira ko iri huriro ari umwanya ukomeye wa diplomasi ku Isi.
Ibikorwa byo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe mu 1994 batawe mu mazi, byateguwe n’umuryango Dukundane, bikorerwa mu Karere ka Rubavu ku mugezi wa Sebeya, ujyana amazi mu Kiyaga cya Kivu, aho hari Abatutsi bagiye bicwa bagatabwa mu mugezi wa Sebeya. Hashyizwe indabo mu mugezi wa Sebeya watawemo Abatutsi bishwe muri Jenoside Umuhoza Marie Aimable, umubyeyi w’imyaka 62 warokokeye mu Murenge wa Nyundo, ufite abo mu muryango we batawe mu […]
Post comments (0)