Inkuru Nyamukuru

Muhanga: Abiga ku Urukundo Foundation basuye urwibutso bahigira amateka

todayMay 23, 2023

Background
share close

Abanyeshuri n’abarimu bo ku ishuri ribanza ra Urukundo Foundation mu Karere ka Muhanga, baravuga ko bigiye byinshi mu gusura urwibitso rwa Jenoside rwa Kabgayi, ruruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 10 biciwe i Kabgayi.

Abo bana basobanuriwe amateka yaranze Jenoside i Kabgayi, nyuma yo kuhahungira, n’ubuzima bugoye abaharokokeye babayemo kugera ku itariki ya 02 Kamena 1994 ubwo barokorwaga n’izahoze ari ingabo za RPA Inkotanyi.

Abana biga kuru rukundo Foundatino basura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kabagayi, basobanuriwe  amateka y’urwango mu Banyarwanda hagati y’ibyiswe amokoko, ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo abana barushaho kurwanya abahembera ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umubyeyi warokokeye i Kabgayi nyuma y’uko abana be babiri yari afite bishwe Kampogo Immaculee, avuga ko kuba abana basura urwibutso bagasobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari uburyo bwo kubafasha kumenya gutandukanya ikibi n’icyiza.

Agira ati, “Yemwe bana byabayeho ko umuturanyi wawe akwirukankana akabangura umuhoro akagutema akakwica, mwebwe mwavukiye mu Rwanda rwiza ruzira amacakubiri, mukurane umugambi mwiza wo kugira urukundo kuri bagenzi banyu kuko nta kindi kibabangamiye mube maso kuko ibyabaye byatewe no kwigishwa ubugome ndekakamere mwebwe ntimuzabyemere”.

Kampogo yabwiye abana ko birinda icyatuma ejo heza habo hangirika

Ndagijimana Keza Aime Carine wiga mu waka wa gatandatu w’amashuri abanza ku Urukundo Foaundation, avuga ko yungutse amateka y’inkomoko y’amoko yashingiweho hategurwa Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ko Ingengabitekerezo ya Jenoside ikwiriye kurwanywa.

Agira ati, “Namenye ko Ingengabitekerezo ya Jenoside ari mbi ku buryo ngize uwo nyumvana, namushyikiriza inzego zihinzwe umutekano agakurikiranwa”.

Mugenzi we witwa Mukwiye avuga ko yamenye ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi akamenya ububi bw’Ingengabitekerezo yayo n’uko yagira uruhare mu kuyirwanya, kugira ngo ejo hahaza hazarusheho kuba heza.

Agira ati, “Twamenye ko Jenoside yatijwe umurindi n’ubuyobozi bubi, ubu twamenye uko twarwanya ingengabitekerezo yayo, kugira ngo Igihugu cyacu kizarusheho kuba cyiza nta vangura”.

Bashyize indabo ku rwibutso bunamira abaharuhukiye

Umuyobozi Inama nkuru y’ubutegetsi ku ishuri Urukundo Faoundation Ruremesha Oswald avuga ko gusura urwibutso rwa Jenoside, bimara amatsiko abana bababafite imyaka yo kuvumbura no gusobanukirwa.

Agira ati, “Buri mwaka dusura urwibutso rwa Jenoside abana bagasobanukirwa ku myaka yabo, bibafasha kumenya amateka yabo aho kumenya ay’ahandi kure gusa, ahubwo bakamenya amateka yaranze Igihugu ingaruka yateje, iyo umwana yigereye ku rwibutso akumva ubuhamya yimenyera neza ukuri, nawe akazabasha kwigisha abandi”.

Avuga ko hakurikijwe ingero z’abana bagiye bagira uruhare mu gihundura ababeyi babo kubera kumenya ukuri, gusura urwibutso bizafasha abana babyiruka kurwanya amacakubiri n’Ingengabitekerezo ya Jenoside bifashishije ikoranabuhanga.

Banaremeye imwe mu miryango y’abarokotse Jenoside batishoboye

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Agakiriro ka Gisozi kongeye kwibasirwa n’inkongi (Amafoto)

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Gicurasi 2023 inkongi y’umuriro yibasiye inzu yo ku isoko rya Gisozi yakorerwagamo ikanacuruzwamo intebe. Amakuru yatanzwe n’umuyobozi w’akagari ka Musezero Habumuremyi Egide yavuze ko inkongi y’umuriro yibasiye inzu ikorerwamo ibikorwa by’ububaji bw’imbaho iherereye mu mudugudu wa Gasave yakorerwagamo na Koperative APARWA. Ati “Ahahiye hakorerwamo ibintu byose bifitanye isano n’imbaho, harimo intebe, utubati, ibitanda, ameza ndetse n’imbaho byakorwagamo”. Aha hantu hari harashyizwe […]

todayMay 23, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%