Inkuru Nyamukuru

Nel Ngabo yasohoye Album ye ya gatatu

todayMay 23, 2023

Background
share close

Umuhanzi Nel Ngabo, usanzwe ufashwa n’inzu Kina Music, yasohoye Album ye nshya ya gatatu, yise ‘Life Love&Light’, ikubiyeho indirimbo 13.

Umuhanzi Nel Ngabo

Iyi Album iriho indirimbo yakoranye n’abahanzi barimo Ruti Joel na P Fla, yayisangije abakunzi b’umuziki we ku wa Mbere tariki 22 Gicurasi 2023.

Nel Ngabo, Album yasohoye ikubiyeho indirimbo zirimo nka ‘My Heart’, yari amaze icyumweru ashyize hanze amashusho.

Hariho kandi iyitwa ‘Reka nguteteshe’, ‘Arampagije’, ‘Woman’, ‘Ive’ yakoranye na Ruti Joel, ‘Ba basore’ yakoranye na P Fla, ‘Ukiri uwanjye’, ‘Blessed’ yakoranye na Sintex, ‘My Heart’, ‘Wine&Chill’, ‘Sina’, ‘Finall’, ‘Narahindutse’ ndetse na ‘Reka hashye’.

Iyi Album, Nel Ngabo yatangiye kuyikoraho kuva mu 2021, ndetse ndirimbo ziyiriho zumvikana mu rurimi rw’Ikinyarwanda, Icyongereza ndetse n’Igifaransa.

Iyi Album Nel Ngabo asohoye, ije ikurikira ‘Ingabo’ yatuye Se wamushyigikiye cyane mu rugendo rwe rw’umuziki, ari nayo ya mbere ndetse na ‘RNB 360’ yari iya kabiri.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Muhanga: Abiga ku Urukundo Foundation basuye urwibutso bahigira amateka

Abanyeshuri n’abarimu bo ku ishuri ribanza ra Urukundo Foundation mu Karere ka Muhanga, baravuga ko bigiye byinshi mu gusura urwibitso rwa Jenoside rwa Kabgayi, ruruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 10 biciwe i Kabgayi. Abo bana basobanuriwe amateka yaranze Jenoside i Kabgayi, nyuma yo kuhahungira, n’ubuzima bugoye abaharokokeye babayemo kugera ku itariki ya 02 Kamena 1994 ubwo barokorwaga n’izahoze ari ingabo za RPA Inkotanyi. Abana biga kuru rukundo Foundatino basura urwibutso rwa […]

todayMay 23, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%