Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken yatangaje ko abajenerali bayoboye impande zihanganye muri Sudani mugihe batubahirije amasezerano y’amahoro bashobora gufatirwa ibihano.
Blinken atangaje ibi nyuma y’aho abanya-Sudan batangaje ko impande zombi zongeye gushyamirana ku wa kabiri ku murwa mukuru i Khartoum no mu bindi bice byo mu majyaruguru.
Leta zunze ubumwe za Amerika na Arabiya Sawudite ni byo bihugu bimaze ibyumweru bitari bike bihagarariye ibiganiro by’amahoro bibera mu Bwongereza, hagati y’impande zombi.
Amasezerano yasinywe mu cyumweru gishize yari ayo ku nshuro ya karindwi mu rwego rwo kugerageza guhagarika intambara ibera muri icyo gihugu kiri mu burasirazuba bwa Afrika.
Ayo masezerano yagombaga gutangira gushyirwa mu bikorwa ku mugoroba wo ku wa mbere, akaba yarabaye amwe muri menshi atarubahirijwe.
Intambara muri Sudani yatangiye mu kwezi kwa kane ubwo hadukaga ubushyamirane hagati y’abasirikare ba leta bayobowe na Jenerali Abdel Fattah Burhan n’umutwe w’abasirikare wa Rapid Support Forces bayobowe na jenerali Mohamed Hamdan Dagalo.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Ernest Nsabimana, mu biganiro yagiranye na Komisiyo y’ubutaka, ubuhinzi, ubworozi n’ibidukikije mu Mutwe w’Abadepite kuri uyu wa 24 Gicurasi 2023, yatangaje ko Leta yafashe umwanzuro wo kwisubiza ubutaka bwari bwarahawe ba rwiyemezamirimo, ngo bwubakweho amacumbi aciriritse bakaba batarabikoze. Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Ernest Nsabimana Minsitiri Nsabimana yabigarutseho avuga ku kibazo cy’idindira ry’umushinga wo gufasha abaturage kubona inzu ziciriritse (affordable houses), ku butaka buherereye mu turere twa […]
Post comments (0)