Ati “Ndashimira ubuyobozi bwiza bwashyizeho gahunda zitandukanye zo kubaka umuryango no gusubiza agaciro Umunyarwanda. Ubu biteye ishema kwitwa Umunyarwanda, urugendo rwo kwiyubaka turacyarukomeje.”
Yashimiye Ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zari ziyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, zabohoye Igihugu zigahagarika Jenoside, ziharanira kubaka Igihugu buri Munyarwanda wese yibonamo.
Mu ijambo rye, Perezida wa GAERG, Jean Pierre Nkuranga, yavuze ko kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ari inshingano z’Abanyarwanda n’abandi bantu bose bumva ko uburenganzira bwo kubaho ari ntakorwaho.
enoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yateguwe kuva kera, kuva muri 1959, mu 1963 ndetse no mu 1992. Ibi bigaragaza ko Jenoside yari igamije kurimbura Abatutsi.
Ubukana n’ubugome bw’abakoze Jenoside, byatumye imiryango isaga ibihumbi 15 y’Abatutsi izima burundu. Imibare y’agateganyo y’ibarura ry’imiryango yazimye ryakozwe kuva mu 2009 kugeza mu 2019, igaragaza ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi, imiryango 15,593 igizwe n’abantu 68,871 mu Turere 30 twose tw’u Rwanda yazimye.
Mu gutangiza gahunda y’icyiciro cya gatatu cy’ibiganiro n’amarushanwa ya ‘Ndi Umunyarwanda’, yateguwe na Unity Club hagamijwe kwimakaza umurage w’Ubunyarwanda mu rubyiruko, Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’umutekano, Gen James Kabarebe, yaganirije urubyiruko mu Karere ka Rubavu, arwereka uburyo abakoloni bubatse gereza aho kubaka amashuri n’amavuriro. Gen Kabarebe aganiriza urubyiruko mu Karere ka Rubavu Gen Kabarebe yavuze ko amateka y’u Rwanda umuntu adashobora kuyahanagura, ahubwo agomba kubaka Igihugu hagendewe ku cyo […]
Post comments (0)