Munyaneza Jean Bosco, umuyobozi w’ishami rya REG mu Karere ka Gatsibo, avuga ko ibikorwa byo kwagura imiyoboro ishaje mu Burasirazuba birimbanyije kandi byafashije cyane mu kugabanya ibibazo by’icikagurika ry’amashanyarazi, ndetse no gufasha inganda n’ibindi bikorwa by’iterambere bikenera amashanyarazi menshi.
Munyaneza yagize ati “ubu imiyoboro iherereye mu Mirenge ya Kiramuruzi, Kageyo, Murambi na Remera yamaze kwagurwa, ireshya n’ibilometero 48 yamaze kubakwa ndetse inashyirwamo “Transformers” zifite ingufu ku buryo abaturage batuye muri ibyo bice ubu batangiye kubibyaza umusaruro.”
Munyaneza avuga ko iyi miyoboro yavanywe ku rwego rwa “monofaze” (single phase) ishyirwa kuri “tirifaze” (three phase) ari na yo yifashishwa ku bikorwa bikenera amashanyarazi menshi nk’ibyuma bisya ibinyampeke n’indi myaka, amabarizo, inganda nto n’iziciriritse, n’ibindi bitandukanye.
Umuyobozi w’ishami rya REG muri Gatsibo akomeza avuga ko abatangiye kubyaza umusaruro ibi bikorwa by’amashanyarazi ari abafite inganda nto n’iziciriritse barimo abafite ibyuma bisya ibinyampeke, udukiriro n’ibindi bikorwa biciriritse.
Niyonkuru Benoit, umuyobozi w’ishami rya REG mu Karere ka Nyagatare, avuga ko uduce twari dufite imiyoboro ya “monofaze” muri aka Karere turimo Imirenge ya Rukomo, Nyagatare, Katabagemu, Mimuri, Gatunda, Mukama ndetse na Kiyombe.
Ati : “Ubu rero igikorwa cyo kuvugurura iyi miyoboro cyakozwe mu byiciro bibiri ahubatswe kilometero 65 ndetse hashyizweho “transformers” 54 mu Mirenge yavuzwe haruguru.”
Niyonkuru avuga ko bizafasha na none ibigo by’amashuri, amavuriro, inganda ziciritse, amakaragiro y’amata ndetse n’ibikorwa byo guhindura no kubika umusaruro (ibigega) ukomoka ku buhinzi bikenera umuriro mwinshi uri ku rwego rwa tirifaze.
Mupenzi Théogène, Umuyobozi w’Ishami rya REG mu Karere ka Kirehe we avuga ko muri aka Karere hubatswe ibirometero bisaga 40 ndetse hanashyirwaho “Transformers” 26 zafashije abaturage kubona umuriro uhagije.
Umuturage utuye mu Mudugudu wa Rwamivu, Akagari ka Remera, Umurenge wa Rugarama, mu Karere ka Gatsibo, witwa Igiraneza Jean d’Amour, avuga ko amashanyarazi ubu bayabyaza umusaruro nta mbogamizi.
Post comments (0)