Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Bola Ahmed Tinubu watorewe kuyobora Nigeria

todayMay 29, 2023

Background
share close

Perezida Paul Kagame, ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki ya 28 Gicurasi 2023, yageze muri Nigeria aho yitabiriye irahira rya Bola Ahmed Tinubu, uzarahirira kuyobora Nigeria kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Gicurasi 2023.

Bola Tinubu w’imyaka 70 y’amavuko agiye kurahirira kuyobora Nigeria asimbuye Mohammadu Buhari wari umaze imyaka 10 ayoboye iki gihugu cya Nigeria.

Umuhango w’irahira rya Tinubu biteganijwe ko uzitabirwa n’abandi bakuru b’ibihugu n’aba za guverinoma zitandukanye ku isi.

Mu matora yabaye tariki 25 Gashyantare uyu mwaka Bola Tinubu, wo mu ishyaka riri ku butegetsi, yagize amajwi 36%, akurikirwa na Atiku Abubakar wo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, we yagize amajwi 29%.

Ni mu gihe ku mwanya wa 3 haje Peter Obi, wo mu ishyaka ry’abakozi wagize amajwi 25 %.

Akimara kumenya ko ariwe wegukanye intsinzi, Bola Tinubu yavuze ko azaba umuyobozi w’ukuri ndetse ko azafatanya n’ abatavuga rumwe na we n’urubyiruko rugaragaza ko runyotowe n’impinduka mu gihugu cyabo.

U Rwanda na Nigeria, bisanzwe bifitanya umubano mu bya Dipolomasi, ibihugu byombi bifitanye amasezerano mu mikoranire mu by’umutekano na gisirikare, ibijyanye no gutwara abantu n’ibintu mu ndege, n’ay’ubufatanye mu bya tekiniki, aho abaganga baho bafasha abo mu Rwanda.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abemerewe inguzanyo yo kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda batangajwe

Ubuyobozi bw’Inama y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), bwashyize ahagaragara abanyeshuri bemerewe inguzanyo yo kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka w’amashuri 2022-2023. Ni nyuma y’uko benshi mu banyeshuri muri iki cyumweru bari bakomeje kugarargaza ko batindiwe no kubona ibi bisubizo, kuko itangira ry’amasomo muri iyi Kaminuza riteganyijwe ku itariki 5 Kamena 2023. Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye Itangazo ryashyizweho umukono kuri uyu wa 28 Gicurasi 2023 na Dr Mukankomeje […]

todayMay 29, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%