Inkuru Nyamukuru

Mu mezi ane u Rwanda ruzaba rwabonye bisi 105 zitwara abagenzi – MININFRA

todayMay 29, 2023

Background
share close

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Ernest Nsabimana yizeza abagenzi babuze imodoka cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, ko hari bisi u Rwanda rwatumije hanze ariko inganda zikaba zikirimo kuzikora.

Dr Nsabimana yatangarije Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA muri iyi wikendi ishize ko bisi zigera ku 105 zigize icyiciro cya mbere, zizaba zabonetse mu mezi ane ari imbere.

Mu kwezi kwa Gashyantare k’uyu mwaka MININFRA yari yatangaje ko mu gihe kitarenze amezi atatu (uhereye icyo gihe), mu mihanda y’Umujyi wa Kigali hazongerwamo imodoka zirenga 300 zitwara abagenzi, muri gahunda yo gukemura ibibazo biri mu gutwara abantu mu buryo bwa rusange.

Dr Nsabimana avuga ko itsinda ryoherejwe mu bihugu bifite inganda z’imodoka ryasanze nta bisi 300 zakorewe icyarimwe zihari, hatangira kubaho gutanga komande kugira ngo zitangire gukorwa.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo ati “Ntabwo ari ikintu ugenda ngo uhite uterura, niba ushaka bisi 100 utanga komande zikaba zakorwa. Hari igihe usanga biri ngombwa ko ujya gukura moteri ahandi, kubishyiramo byose no kubigeza hano mu Gihugu nabyo bifata igihe.

Yongeyeho ko itsinda ryagiye mu nganda zikora bisi ryarangije akazi ko kureba iziberanye n’Umujyi wa Kigali, ubu ngo bageze ku rwego rw’uburyo izo bisi zakorwa byihuse maze zikaza mu Rwanda.

Ati: Turabona nk’izo 105 byibura icyiciro cya mbere, nko mu mezi ane zishobora kuba zigeze hano”.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abapolisi basoje amahugurwa ajyanye no kubungabunga amahoro

I Gishari mu Karere ka Rwamagana, mu ishuri ry'amahugurwa rya Polisi y'u Rwanda hasojwe amahugurwa y'ibyumweru bibiri ajyanye no kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi. Ni amahugurwa yasojwe ku wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2023, yateguwe mu bufatanye bwa Polisi y'u Rwanda n'ikigo cy'Umuryango w'Abibumbye gishinzwe amahugurwa n'Ubushakashatsi (UNITAR). Ubwo yayasozaga ku mugaragaro, Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo wari uhagarariye Polisi, yavuze ko aya mahugurwa ari ingenzi mu […]

todayMay 29, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%