Inkuru Nyamukuru

Umuraperi Muheto Bertrand ari hafi kwibaruka imfura ye

todayMay 30, 2023

Background
share close

Umuraperi mu njyana ya Trap, Muheto Bertrand umaze kwamamara ku izina rya B-Threy ari hafi kwibaruka imfura ye n’umufasha we Keza Muheto Nailla.

Tariki 11 Werurwe 2023, nibwo B.Threy yasabye ndetse anakwa Keza Nailla bari bamaze igihe kinini bakundana.

Ni ubukwe bwabereye I Gikondo mu mujyi wa Kigali ahitwa 248 Events bwasusurukijwe n’umuhanzi Cyusa Ibrahim umenyerewe mu muziki Gakondo.

Amakuru y’uko umuryango wa B-Threy na Keza bagiye kwibaruka yamenyekanye nyuma y’uko Keza Naillah ashyize kuri Instagram ye amashusho amugaragaza atwite inda nkuru.

Umuhanzi B-Threy aherutse kwifashisha umugore we, Keza Nailla mu mashusho y’indirimbo yise “Nakwica” ikaba imwe mu zigize EP [Extended Play] yise ‘For Life’, yasohoye nyuma y’iminsi mike akoze ubukwe.

Iyi EP akaba yarayimurikiye kuri Institut Français de Kigali tariki 16 Werurwe 2023.

B-Threy muri muzika amaze kugira album eshatu zirimo ‘Nyamirambo’ agace yakuriyemo, ‘2040’ yasohoye mu 2019 na ‘Muheto wa mbere’ yasohotse mu 2022, izi ziyongera kuri EP yise ‘Shwiii dah!’ yasohoye mu 2020.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abize imyuga n’ubumenyingiro bishimira ko bibarinda ubushomeri

Umujyi wa Kigali wateguye imurikabikorwa rihuza abanyeshuri biga Tekiniki (Technical Secondary schools), ndetse n’amashuri y’imyuga (Vocational Training Centers), mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha no gukugaragaza inyungu zo kugana ayo mashuri, aho bahamya ko ibyo biga bibarinda ubushomeri. Bahamya ko ibyo biga bihita bibahesha akazi cyangwa bakakihangira Ni imurikabikorwa ry’iminsi ine, guhera tariki ya 29 Gicurasi kugeza ku ya 1 Kamena 2023, rikaba riri kubera mu Imbuga City Walk mu Mujyi […]

todayMay 30, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%