Inkuru Nyamukuru

Musanze: Yakubitiwe mu nzira ataha bimuviramo urupfu

todayMay 30, 2023

Background
share close

Mu Kagari ka Songa, Umurenge wa Muko mu Karere ka Musanze, haravugwa urupfu rw’umugabo w’imyaka 36 witwa Maniraguha Théoneste, aho bivugwa ko yishwe n’inkoni yakubiswe n’abataramenyekana.

Amakuru Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Songa, Habyarimana Felicien yatangarije Kigali Today, yavuze ko urupfu rwa Maniraguha barumenye mu gitondo cyo ku itariki 28 Gicurasi 2023, aho ngo yageze ku mugore we mu ijoro rishyira iyo tariki yakomeretse cyane.

Ubwo uwo mugabo yatahaga muri iryo joro bikekwa ko avuye ku nshoreke ye yitwa Mukamana Espérence, ngo yageze iwe afite ibikomere, umugore we Nyirarukundo Hiralie, aho kubimenyesha ubuyobozi ngo bugire icyo bubafasha nk’umuntu wari arembye cyane, ahitamo kumushyira mu nzu araceceka.

Gitifu Habyarimana ati “Twamubajije impamvu atahise atabaza nyuma yo kubona ko umugabo we atashye yakomerekejwe, akabivuga mu gitondo amaze kubona ko umugabo we agenda anegekara”.

Arongera ati “Ubundi yari kubona umugabo we yagize ikibazo agahita yiyambaza abaturanyi, akavuga ati mbonye umugabo wanjye aje yakubiswe, tugahita dukurikirana dushaka abamugiriye nabi akajyanwa no kwa muganga”.

Biravugwa ko mu bakekwaho gukubita uwo mugabo harimo iyo nshoreke ye, hagakekwa n’umugabo witwa Ngayinteranya Joseph, wagiye abeshya ko Maniraguha yaguye mu cyobo, mu iperereza bagasanga uwo mugabo arabeshya, nk’uko Gitifu Habyarimana abivuga.

Nyuma y’uko Maniraguha aguye mu bitaro bya Ruhengeri kuri uyu wa mbere, umugore we n’iyo nshoreke ye bari mu maboko ya Polisi, aho bakekwaho kuba inyuma y’urupfu rw’uwo mugabo, mu gihe Ngayinteranya Joseph yamaze gutoroka, akaba agishakishwa n’inzego z’umutekano.

Iby’urupfu rw’uwo mugabo binemezwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, Bisengimana Janvier.

Ati “Ubwo yatahaga nijoro yageze mu nzira atangirwa n’abantu bataramenyekana baramukubita, arakomereka. Ageze mu rugo yaje kujyanwa kwa muganga ari na ho yaguye. Ikibazo cyagejejwe kuri RIB ngo gikurikiranwe”.

Yakomeje asaba abaturage gukaza ingamba zo kwicungira umutekano, gutanga makuru ku gihe mu gihe babona ko hari igishobora guhungabanya umutekano, kwirinda urugomo ndetse n’ubusinzi.

Manirakiza Théoneste yashyinguwe kuri uyu wa kabiri, tariki 30 Gicurasi 2023.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Hoteli ebyiri zo mu mujyi wa Huye zahawe inyenyeri enye

Hoteli Materi Boni Consilii na Credo zo mu Karere ka Huye zamaze gushyirwa ku rwego rw’inyenyeri enye, ibizishoboza bidashidikanywaho kujya zicumbikira amakipe yitabiriye imikino mpuzamahanga ibera kuri Stade ya Huye, yamaze kwemerwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF). Hotel Materi Boni Consilii Ibi bibaye nyuma y’uko muri Werurwe uyu mwaka, CAF yamenyesheje Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ko Sitade ya Huye itari yemerewe kuberaho umukino wo kwishyura wahuje u […]

todayMay 30, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%