Inkuru Nyamukuru

U Burusiya bwashinje Ukraine kugaba igitero cya drone i Moscow

todayMay 31, 2023

Background
share close

U Burusiya bwashinje Ukraine kugaba igitero cy’indege nto zitarimo umupilote (drone) ku murwa mukuru Moscow mu gitondo cyo ku wa kabiri.

Ni ubwa mbere uwo mujyi wibasiwe na drone nyinshi kuva u Burusiya bwagaba igitero gisesuye kuri Ukraine mu kwezi kwa Gashyantare mu 2022.

Ku rubuga rwa Telegram, minisiteri y’ingabo y’Uburusiya yatangaje ko Ukraine yagabye “igitero cy’iterabwoba” ikoresheje drone nibura umunani.

Ukraine yahakanye ivuga ko itagabye icyo gitero cya drone.

Mykhailo Podolyak, umujyanama mu biro bya Perezida wa Ukraine, yavuze ko Ukraine nta ruhare rutaziguye yabigizemo, ariko ko Ukraine yaryohewe no kureba ibyo bintu birimo kuba ndetse ateganya ko ibintu nk’ibyo bishobora kuziyongera.

Abayobozi bo mu Burusiya bavuze ko habayeho kwangirika bidakanganye ku nyubako nyinshi.

Umuyobozi Mukuru w’umujyi wa Moscow, Sergei Sobyanin, yavuze ko nta muntu n’umwe wakomerekeye cyane muri ibyo bitero.

Ibitangazamakuru byo mu Burusiya byari byatangaje ko drone zigera kuri 30 ari zo zakoreshejwe muri icyo gitero. Ni mugihe abayobozi bo bavuze ko nyinshi muri zo zaguye ku nyubako nyuma yuko zari zimaze guhanurwa.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rwegukanye umwanya wa kabiri mu irushanwa ry’ikoranabuhanga mu Bushinwa

Abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda ari na bo bari bahagarariye u Rwanda, bitwaye neza mu irushanwa mpuzamahanga mu ikoranabuhanga rya Huawei ICT 2022-2023, aho begukanye umwanya wa kabiri mu cyiciro cya nyuma cyaryo, cyabereye i Shenzhen mu Bushinwa. Abasore ba Kaminuza y’u Rwanda bitwaye neza Abanyeshuri batatu ba Kaminuza y’u Rwanda, aribo Minani Regis, Mugiraneza Magnifique na Mugisha Michael Fred, babaye aba mbere muri 650 barushanwaga bo muri Kaminuza zo […]

todayMay 31, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%