Inkuru Nyamukuru

Niyibizi ukora imbaho muri pulasitike n’ibarizo yahembwe Amafaranga Miliyoni eshatu

todayJune 1, 2023

Background
share close

Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP) na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), batanze impamyabumenyi ku barangije kwiga muri za IPRCs (amakoleji agize RP), barimo uwatangiye umushinga wo gukora imbaho mu bisigazwa bya pulasitiki n’ibarizo.

Ibyo Niyibizi akora

Niyibizi Yves Clement wigaga muri IPRC Kitabi mu Karere ka Nyamagabe, ibijyanye n’amashyamba no kubyaza umusaruro ibiti hifashishijwe ikoranabuhanga, yabaye uwa mbere mu bahawe impamyabumenyi yiyongeraho ibihembo kubera umwihariko yagaragaje.

Muri rusange abanyeshuri 2,885 bigaga muri za IPRCs zose uko ari umunani mu Rwanda, ni bo bahawe impamyabumenyi, igikorwa cyabereye muri BK Arena ku wa Gatatu tariki 31 Gicurasi 2023.

Niyibizi avuga ko akusanya amacupa ya pulasitiki apfunyikwamo amazi, utujerikani tw’amavuta n’amabase yashaje aba yandagaye hirya no hino, akabishongesha mu buryo butarekura imyuka ihumanya bikavangwa n’ibarizo, hakavamo imbaho zikomeye.

Niyibizi Yves Clement yahembwe Miliyoni eshatu

Niyibizi amaze guhabwa sheki y’Amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshatu, yagize ati “Urubaho dukora rukoreshwa byinshi birimo intebe zidashobora kwangizwa n’imvura cyangwa izuba, kuko mujya mubona intebe z’imbaho muri Jardin hanze zangirika kubera imvura n’izuba”.

Avuga ko urubaho rukorwa n’ikigo cye ’Wood Pioneers Group Ltd’ ruvamo n’amapave yo hanze, aho ashobora gusimbura akozwe mu isima, aturuka ku icukurwa ry’umutungo kamere w’amabuye n’umucanga.

Niyibizi avuga ko amafaranga ahawe na Rwanda Polytechnic (RP), azayaguramo imashini nini itunganya imbaho zikoranywe ubuhanga.

Urubaho rukoze muri pulasitike n’ibarizo

Uwitwa Emmanuel Twizeyimana, wigaga ibijyanye n’ubukanishi bw’ibinyabiziga bukoresheje ikoranabuhanga muri IPRC Gishari, we yahembwe moto itwarwa n’amashanyarazi bitewe n’ubuhanga yagaragaje muri uwo mwuga.

Ni mu gihe Uwase Jeselyne wigaga ibijyanye n’amahoteli muri IPRC-Musanze, avuga ko agiye kwigisha abantu guteka indyo yuzuye mu rwego rwo kurwanya ikibazo cy’imirire mibi.

Umuyobozi Mukuru wa RP, Dr Sylvie Mucyo, avuga ko abarangiza kwiga muri za IPRC bakenewe cyane ku isoko ry’umurimo, bitewe n’uko abenshi ngo bava ku ntebe y’ishuri bamaze kubona akazi cyangwa bashakishwa n’abakoresha.

Umuyobozi Mukuru wa RP, Dr Sylvie Mucyo

Dr Mucyo ati “Iby’umurimo twita ubumenyingiro barabizi, n’ikimenyimenyi ni uko ibigo bibaha akazi batarajya kugashaka. Mwabonye abafite imishinga bahawe ibihembo, ni uko babitangiye bakiri mu Ishuri bifashisha ibikoresho by’ishuri”.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya yizeza amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro kuzakomeza guhabwa ibikoresho byo kwagura aho abanyeshuri bimenyerereza umwuga, bakajya barangiza kwiga ari abakozi bashoboye.

Ati “Inganda dufite mu gihugu ni nke ugereranyije n’abanyeshuri tuba dufite, iyo bigeze igihe cyo kwimenyereza umwuga usanga babuze aho bajya bose, tukavuga ngo yenda bajya mu nganda igihe gito ariko igice kinini bakagikorera aho biga”.

Ati “Niba twongeyemo imashini aho bimenyerereza, ni ukuvuga ngo iby’ibanze barabizi, mu nganda bazajyayo igihe gito kugira ngo ntituzibangamire”.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya

Minisitiri w’Uburezi avuga ko gahunda ya Leta ikomeje gushyirwa mu bikorwa ari ugufata abanyeshuri bangana na 60%, bakiga Imyuga n’Ubumenyingiro, abasigaye 40% bakaba ari bo biga Ubumenyi rusange.

Kuva mu 2018 ubwo Ikigo RP gihuza za IPRCs cyari kimaze gushingwa, hamaze gutangwa impamyabumenyi ku barangije kwiga Imyuga n’Ubumenyingiro basaga ibihumbi 12.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ngororero: Yafatiwe mu cyuho agerageza gukorera undi ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo

Umusore w’imyaka 22 yafatiwe mu cyuho mu Karere ka Ngororero, agerageza gukorera undi muntu ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga hifashishijwe mudasobwa. Yafashwe ku wa Kabiri tariki ya 30 Gicurasi, ahakorerwa ikizamini, mu mudugudu wa Ngororero, akagari ka Kabeza mu murenge wa Ngororero, ahagana saa kumi z’umugoroba.Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko yafashwe ubwo abapolisi bagenzuraga ko abakandida […]

todayJune 1, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%