Inkuru Nyamukuru

#AFCON2023Q: Umutoza w’Amavubi yahamagaye abakinnyi bazakina na Mozambique.

todayJune 1, 2023

Background
share close

Kuri uyu wa Kane umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Carlos Ferrer yahamagaye abakinnyi 28 bagiye kwitegura umukino w’umunsi wa gatanu w’amatsinda yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2023 izakiramo Mozambique.

Urutonde rw’abakinnyi 28 bahamagawe

Ni ikipe yagaragayemo abakinnyi bataherukaga mu ikipe y’igihugu barimo myugariro Usengimana Faustin ukina muri Iraq na Mukunzi Yannick wa Sandvikens IF utaherukaga mu ikipe y’igihugu kubera imvune.

Harimo kandi Hakizimana Muhadjili wa Police FC utaherukaga kubera imyitwarire mibi yagize mu mukino wa gicuti wahuje Amavubi na Sudan, Nshuti Innocent umaze iminsi yitwara neza mu ikipe ya APR FC na Biramahire Abeddy ukinira UD Songo yo muri Mozambique.

Muri uru rutonde kandi harimo abakinnyi bashya barimo Ndikumana Danny ukinira ikipe ya Rukinzo FC yo mu gihugu cy’u Burundi na Noe Uwimana ukinira Philadelphia yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

U Rwanda ruzakira Mozambique tariki 18 Kamena 2023 kuri stade mpuzamahanga ya Huye saa cyenda, kugeza ubu Amavubi ari ku mwanya wa nyuma ariwo wa kane n’amanota abiri.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Niyibizi ukora imbaho muri pulasitike n’ibarizo yahembwe Amafaranga Miliyoni eshatu

Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP) na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), batanze impamyabumenyi ku barangije kwiga muri za IPRCs (amakoleji agize RP), barimo uwatangiye umushinga wo gukora imbaho mu bisigazwa bya pulasitiki n’ibarizo. Ibyo Niyibizi akora Niyibizi Yves Clement wigaga muri IPRC Kitabi mu Karere ka Nyamagabe, ibijyanye n’amashyamba no kubyaza umusaruro ibiti hifashishijwe ikoranabuhanga, yabaye uwa mbere mu bahawe impamyabumenyi yiyongeraho ibihembo kubera umwihariko yagaragaje. Muri rusange abanyeshuri 2,885 bigaga muri […]

todayJune 1, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%