Inkuru Nyamukuru

Hakenewe agera kuri miliyari 300Frw yo gusana ibyangijwe n’ibiza no kubakira abatishoboye

todayJune 2, 2023

Background
share close

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko hakenewe ingengo y’imari ingana na miliyari 296Frw zo gusana no kubaka ku buryo burambye ibyangijwe n’ibiza.

Ibi byatangarijwe mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa Kane tariki 1 Kamena 2023.

Ukwezi kurashize u Rwanda ruhuye n’ibiza byibasiye cyane Intara y’Amajyaruguru, iy’i Burengerazuba n’Amajyepfo ku wa 2-3 Gicurasi.

Usibye ubuzima bw’abantu, hanangiritse ibikorwaremezo n’imitungo y’abaturage, haniyongeraho n’abagicumbikiwe mu nkambi bitewe n’uko inzu zabo zasenyutse cyangwa aho batuye hakaba hashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Mu bantu basaga ibihumbi 20 bari bacumbikiwe mu masite 93 ku ikubitiro, hasigaye gusa abagera ku bihumbi 7600 bari mu ma site 25.

Minisitiri Ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi Madamu Kayisire Marie Solange yatangaje ko binyuze ku buryo bwatanzwe bwo kunyuzamo inkunga, hamaze kwakirwa amafaranga angana na 853.622.966 harimo ayanyuze kuri konti y’amafaranga y’u Rwanda angana na 717.510.170, ayanyuze kuri Mobile Money, ni 41.729.011 Frw, kuri konti y’amadolari hanyuzeho 79.951,94 na konti y’Amayero hanyuzeho 3.588,09.

Hari kandi inkunga u Rwanda rwemerewe itaragera kuri konti ingana n’amafaranga y’u Rwanda ingana na 1,043,387,008 harimo 500.000 $ y’igihugu cy’u Bushinwa na 300.000$ yatanzwe n’igihugu cya Koreya ndetse na 142,371,008 Frw yemewe n’ibigo bitandukanye.

Hatanzwe kandi ubufasha bw’ibikoresho by’ubwubatsi, imyambaro n’ibindi.

Minisitiri Ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi Madamu Kayisire Marie Solange

Minisitiri Kayisire yashimangiye ko ibikorwa byo kwita kuri aba baturage bahuye n’ibiza bikomeje mu buryo bwose bushoboka kuko intego ari uko basubizwa mu buzima busanzwe.

Isesengura rigaragaza ko hari ibyangijwe n’ibiza bizasanwa mu gihe cyihutirwa, igiciriritse n’ikirambye aho muri rusange hakenewe miliyari 296Frw, by’umwihariko amafaranga azakoreshwa mu kubakira abagicumbikiwe batishiboye asaga miliyari 30Frw.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jean Claude Musabyimana yizeza ko igihugu kizakora ibishoboka byose kugirango kibonere amacumbi abayakeneye kandi ahantu hadashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Inzego zitandukanye zashimangiye ko ibyiciro byose by’abacumbikiwe mu masite y’abakuwe mu byabo n’ibiza bitabwaho: harimo abana bato bashyiriweho amarerero abitaho, abagore batwite, abanyeshuri, abafite ubumuga n’abakuze n’abafite indwara zihariye, aho muri rusange ibikorwa byo kwita kuri aba baturage bakuwe mu byabo n’ibiza bitwara miliyoni zisaga 100Frw ku munsi.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jean Claude Musabyimana
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Yvan Butera

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ibibazo mu mikorere y’abamotari bizakemuka biterenze uyu mwaka wa 2023 – RURA

Urwego ngenzuramikorere RURA rutangaza ko ibibazo byose byagaragajwe n’abamotari byahawe umurongo ndetse ibyinshi birimo biragana ku musozo, ku buryo byose bizaba byakemutse muri uyu mwaka. Mubiligi Jean Pierre, ukuriye ishami rishinzwe abamotari muri RURA aganira na Kigali Today yavuze ko ikibazo cya mbere bakemuye n’imikorere ya Koperative nyinshi zitarimo imikorere inoze, hashyirwaho Koperative eshanu gusa ndetse abayobozi bagize komite nyobozi bazo batorwa n’abamotari. Ati “ Buri Koperative ifite Komite nyobozi […]

todayJune 1, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%