NYABIHU: ABIYITA ABADIDA BAKORA URUGOMO BARABURIRWA N’UBUYOBOZI
Abaturage bo muri Centre ya Gasiza iri mu murenge wa Rambura, akarere ka Nyabihu, baratabaza ubuyobozi kubera insoresore ziyita “Abadida” zikunze kubakorera urugomo, zikabambura ibyabo. Inzego z’ubuyobozi muri kano karere ka Nyabihu zivuga ko zizi iki kibazo kandi ko ziri gufatanya n’abaturage n’inzego z’umutekano, mu kugishakira umuti. Ndetse ngo hari n’abazwiho iyi ngeso bamaze gushyikirizwa inzego z’ubutabera abandi bakaba bagishakishwa. Umva inkuru irambuye hano:
Post comments (0)