Ukraine yatangaje ko yabohoye ibyaro bitatu byo mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’igihugu, mu ntsinzi zayo za mbere zo mu gitero cyo kwigaranzura abasirikare b’Uburusiya bayiteye cyari kimaze igihe cyitezwe.
Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanye abasirikare ba Ukraine barimo kwishimira intsinzi mu byaro bituranye bya Blahodatne na Neskuchne byo mu karere ka Donetsk.
Minisitiri wungirije w’ingabo wa Ukraine yavuze ko icyaro cya Makarivka kiri hafi aho na cyo cyafashwe.
Ku wa gatandatu, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yemeje ko igitero cyo kwigaranzura abasirikare b’u Burusiya cyatangiye.
Gusa u Burusiya ntiburemeza ko hari na kimwe muri ibyo byaro cyafashwe, ahubwo bwavuze ko bwasubije inyuma ibitero bya Ukraine muri ako karere.
Ku rundi ruhande Ukraine ivuga ko u Burusiya bwaturikije urundi rugomero mu karere ka Zaporizhzhia, nyuma y’uko ku wambere ushize hasenywe urundi rugomero runini rwa Nova Kakhovka ndetse ruteza imyuzure ahantu henshi.
Ingabo za Ukraine zishimira kwigarurira uduce zambuye ingabo z’u Burusiya
Ukraine ivuga ko urwo rugomero rwaturikijwe n’abasirikare b’Uburusiya, bari bararwigaruriye kuva muri Gashyantare mu 2022.
Valeriy Shershen, umuvugizi w’igisirikare cya Ukraine, yavuze ko abasirikare b’u Burusiya bahisemo guturitsa urugomero rwa kabiri ruri hafi y’icyaro cya Novodarivka, bituma habaho imyuzure ku nkombe zombi z’umugezi wa Mokri Yaly.
Shershen yavuze ko u Burusiya burimo guturitsa ingomero ku bushake muri ako karere mu rwego rwo guhagarika gutera intambwe kwa Ukraine yerekeza mu turere abasirikare b’Uburusiya bigaruriye.
U Burusiya bwahakanye buvuga ko butaturikije urugomero rwa Nova Kakhovka, ahubwo rubyegeka kuri Ukraine.
Post comments (0)