Inkuru Nyamukuru

Silvio Berlusconi wabaye minisitiri w’intebe w’u Butaliyani yapfuye ku myaka 86

todayJune 12, 2023

Background
share close

Silvio Berlusconi, wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, yitabye Imana kuri uyu wa Mbere afite imyaka 86 aguye mu bitaro byitwa San Raffaele byo mu Mujyi wa Milan.

Muri Mata bivugwa ko yavuwe ‘infection’ y’ibihaha ifitanye isano n’indwara itaravuzwe, mugihe mbere uyu mukambwe yari arwaye kanseri yo mu maraso, izwi nka leukaemia.

Berlusconi yari umwe mu banyapolitiki bakomeye yageze ku butegetsi bwa mbere mu 1994 ayobora guverinoma enye kugeza mu 2011.

Yari umuherwe utunze za miliyari dore ko yari yarashoye imari mu itangazamakuru no mu mupira w’amaguru aho yari nyir’ikipe ya AC Milan hagati ya 1986 na 2017. Yanashinze televiziyo ikomeye yitwa Mediaset.

Yari asigaye ayobora ishyaka rya Forza Italia, aho muri Nzeri umwaka ushize yatorewe kuba umusenateri, nyuma yo gufatanya n’amashyaka yagejeje ku butegetsi Giorgia Meloni, minisitiri w’intebe w’Ubutaliyani uriho uyu munsi.

Minisitiri w’ingabo z’u Butaliyani Guido Crosetto yavuze ko urupfu rwa Berlusconi ari icyuho kinini cyane.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ukraine yisubije ibyaro bitatu mu gitero yigaranzuyemo u Burusiya

Ukraine yatangaje ko yabohoye ibyaro bitatu byo mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw'igihugu, mu ntsinzi zayo za mbere zo mu gitero cyo kwigaranzura abasirikare b'Uburusiya bayiteye cyari kimaze igihe cyitezwe. Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanye abasirikare ba Ukraine barimo kwishimira intsinzi mu byaro bituranye bya Blahodatne na Neskuchne byo mu karere ka Donetsk. Minisitiri wungirije w'ingabo wa Ukraine yavuze ko icyaro cya Makarivka kiri hafi aho na cyo cyafashwe. Ku […]

todayJune 12, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%