Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Umuryango w’Abibumbye mu butumwa bw’Amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) ushinzwe ibikorwa, Commissioner of Police (CP) Felly Bahizi Rutagerura, yasuye abapolisi b’u Rwanda bagize itsinda RWAFPU-1 n’amasibo abiri y’itsinda RWAFP-3 mu gace ka Malakal mu Ntara ya Upper-Nile.
Ni uruzinduko yagiriye muri ako gace ka Malakal, ku wa 11 Kamena, mu gihe hamaze iminsi havugwa amakimbirane yashyamiranyije imiryango mu nkambi ku wa 8 Kamena, yaguyemo abagera kuri 19 hakomereka abasaga 64.
Ubusanzwe iyo nkambi icungwa n’abapolisi b’u Rwanda bagize itsinda RWAFPU-1. Amasibo abiri agize itsinda RWAFU-3 rikorera mu murwa mukuru wa Sudani y’Epfo, Juba, yaje kongera imbaraga mu kurinda iyo nkambi mu gihe cy’amezi 3.
CP Bahizi yashimiye abapolisi bari mu butumwa ku bunyamwuga bwabaranze mu bikorwa byo guhosha amakimbirane no kugarura ituze mu nkambi.
Post comments (0)