Ku wa mbere u Bushinwa bwahakanye ibyo bushinjwa na Leta zunze ubumwe z’Amerika ko bwaba bufite ibiro by’ubutasi mu gihugu cya Cuba.
Umuvugizi wa ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Ubushinwa, Wang Wenbin, yabwiye abanyamakuru ko ibyo Leta zunze ubumwe z’Amerika ibushinja bidafatika kandi bivuguruzanya.
Wang avuze ayo magambo hashize iminsi, umwe mu bakozi b’ubuyobozi bwa Perezida Joe Biden w’Amerika atangaje ko u Bushinwa bumaze igihe bufite ibikorwa by’ubutasi muri Cuba. Iki ni igihugu kiri mu birometero 200 uvuye muri Leta ya Florida, imwe mu zigize Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, ministri w’ububanyi n’amahanga wungirije wa Cuba, Carlos Fernández de Cossío, yatangaje ko ibyo Amerika ivuga ari amabwire agamije gusebanya.
Ibyo bibaye mu gihe Ministri w’Ububanyi n’Amahanga w’Amerika, Anthony Blinken, ateganya kugirira uruzinduko i Beijing mu Bushinwa vuba aha. Gahunda yo gusura u Bushinwa yari itegenyijwe muri Gashyantare iza gusubikwa kubera umwuka mubi wariho icyo gihe ubwo igipirizo cy’u Bushinwa cyagaragaraga mu kirere cya Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Muri uyu mwaka wa 2023 ukiri mu gihembwe cyawo cya kabiri, nibura Abanyarwanda batatu bamaze gushyirwa mu nshingano zikomeye ku rwego rw’Isi. Ni inshingano zitandukanye ariko zatanzwe hagendewe ku buryo abashyizwe muri iyi myanya bitwaye mu nshingano bari bafite imbere mu Gihugu. Yvonne Manzi Makolo Duhereye ku bakiri mu nshingano hari Madamu Yvonne Manzi Makolo, watangiye kuyobora Inama y’Ubutegetsi y’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ingendo zo mu kirere (IATA), ku itariki ya […]
Post comments (0)