Inkuru Nyamukuru

Ushobora kwishyura imisoro ukoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga bwa Banki ya Kigali

todayJune 15, 2023

Background
share close

Mu gihe ibisubizo by’ikoranabuhanga bimaze guhindura byinshi mu buzima bw’Abanyarwanda, Banki ya Kigali (BK) ikomeje urugendo rwo guhanga udushya, hagamijwe korohereza abakiliya bayo, kubona serivisi mu buryo buboroheye.

BK yashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga abakiriya bayo bashobora kwifashisha, igihe cyose bakeneye kwishyura imisoro bitabasabye kugera ku cyicaro cyangwa ku ishami ribegereye, ahubwo bakaba bashobora kuyishyura batarenze aho bari, bifashishije telefone zabo ngendanwa zigezweho (Smartphones), izisanzwe zizwi nka gatushe (Basic/Feature phones), cyangwa mudasobwa (Computers).

Uburyo bwo kwifashishwa telefone zigezweho buzwi nka Mobile App, ubukoreshejwe telefone za gatushe bwo buzwi nka Mobiserve, aho ushaka kwishyura akanda *334# ubundi agakurikiza amabwiriza, mu gihe ubwo kwifashisha mudasobwa buzwi nka Internet Banking.

Ni uburyo bwo kwishyura imisoro BK yashyizeho, mu rwego rwo kurushaho korohereza no gufasha abakiriya babo, kugira ngo badakomeza gutakaza umwanya munini mu ngendo igihe bagiye kwishyura, ahubwo bigakorerwa kuri telefone zabo ngendanwa cyangwa kuri mudasobwa kandi mu minota micye, ku buryo bitababuza gukomeza izindi gahunda zabo.

Ni inyungu nyinshi ziri mu gukoresha uburyo bwo kwishyura imisoro wifashishije ikoranabuhanga rya BK, zimwe muri zo akaba ari korohereza abakiliya (Convenience), uburyo bwa BK bwo kwishyura imisoro hifashishije ikoranabuhanga, bwarushijeho gufasha abaturage kwishyura igihe cyose, kandi bitabasabye kugera ku cyicaro cyangwa ku ishami rya Banki.

Kuzigama igihe (Time saving), ni uburyo bwatumye abasoreshwa basorera ku gihe kandi neza, kubera ko bitabasaba kujya ku mirongo ngo bahatinde.

Ni uburyo bwarushijeho kongera umutekano (Security), igihe cyose Banki ya Kigali ishyira imbere umutekano w’ibikorwa by’abakiliya bayo, aho uburyo bw’ikoranabuhanga bukoreshwa bwizewe cyane ku mutekano w’abakiliya, kubera ko harimo ibanga rikomeye.

Ni uburyo bushobora kugerwaho na buri wese (Accessibility), bitewe n’amahitamo ye, ndetse n’aho yisanga kandi yisanzuye.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Yaciye agahigo ko kumara amasaha arenga 93 atetse ataruhuka

Guinness World Records yemeje ko umutetsi wo muri Nigeria Hilda Baci, ari we ufite umuhigo mushya wo kumara amasaha menshi atetse aho yamaze amasaha 93 n’iminota 11. Hilda Baci ubwo yari mu gikoni atetse Muri Gicurasi uyu mwaka ni bwo Hilda Baci yiyemeje kumara amasaha 100 ari mu gikoni atetse, igikorwa cyakuruye ingeri z’abantu batandukanye muri Nigeria by’umwihariko ibyamamare mu myidagaduro barimo abahanzi batandukanye, aho bose bari bamushyigikiye muri iyo […]

todayJune 15, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%