Mu rubanza rwa Hategekimana Philippe uzwi nka Biguma, kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kamena, humviswe umutangabuhamya warangije igihano cye nyuma yo kwemera ko yikoreye isanduku yarimo amasasu yicishijwe Abatutsi bari barahungiye kuri Isar-Songa mu 1994.
Mu rubanza rwa Hategekimana Philippe uzwi nka Biguma, kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kamena, humviswe umutangabuhamya warangije igihano cye nyuma yo kwemera ko yikoreye isanduku yarimo amasasu yicishijwe Abatutsi bari barahungiye kuri Isar-Songa mu 1994.
Uyu mugabo wari hafi y’aho abasirikari barasiraga muri isar-Songa, yavuze ko bamuvanye iwe ngo abakurikire bajye gufatanya n’abandi.
Ati:”Badushoreye turi benshi tugera ahantu batwereka aho twicara. Hari ikibunda bari bateretse kimeze nk’isekuru, noneho bagashyiramo igisasu bakivanye mu gakombe, noneho bashyira muri iyo sekuru, kikagenda kikagwa aho hantu abantu bari bahungiye kigacucumura umwotsi”.
Uyu mutangabuhamya yemeje aya makuru kuko ngo ari na we babyikoreje biri mu gisanduku, bararasa, aza kubisubizayo aho bari basize imodoka.
Ubwo yasobanuraga urwo rugendo, Perezida w’Urukiko yamubajije ati: “Ese ni wowe wenyine wikoreye ibyo bisasu?” Undi arasubiza ati: “Yego, abandi bari bikoreye amasasu asanzwe, ariko hari abandi basirikari bari bazengurutse igipangu. Abaturage bari benshi n’abasirikari bari benshi sinamenya umubare”.
Uyu mugabo waciriwe urubanza muri Gacaca mu mwaka wa 2007, agakatirwa imyaka 17 yaje kurekurwa tariki 2 Mata 2012.
Nyuma yo kubwira urukiko ko atazi Biguma uyu uregwa, yavuze ko abarashe muri Isar-Songa bari bambaye ingofero zitukura.
Umwe mu bakoze muri Isar-Songa igihe kirekire kigera ku imyaka umunani yavuze ko baje kumuhagarika mu kazi muri Mutarama 1994.
Asobanura uko Jenoside yatangiye muri ako gace, dore ko nawe yaje kujya kuri bariyeri yiciweho Abatutsi barenga 20 yagize ati: “Bitangira ni abasirikari baje bashyiraho bariyeri. Baraje basanga hari umuntu uri kubaga ihene, abasirikari baramubaza bati kuki ubaga izi hene, ati ni izo gucuruza. Hirya hari inka, bati ni iza nde? abaturage bati ni iza Munyarubuga. Abasirikari babaza niba ari iz’umututsi cyangwa umuhutu maze basubiza ko ari iz’umuhutu”.
Yakomeje avuga ko ngo abo basirikari babawiye ko iyo ziba iz’umututsi baba babahaye inka z’ubuntu.
Ngo ako kanya basabye abaturage bari aho gushyiraho ibiti 3 bikora bariyeri, basiga bavuze ko nihagira umututsi uhanyura bamwica ndetse inka ze bakazirya.
Iyo bariyeri yari ku Gakoni, mu rugabaniro rwa Hanika na Nyarugunga avuga ko nawe yayigiyeho ariko yahavuye batarahicira umuntu, nyuma amaze kumenya ikigambiriwe, yahungiye muri Isar-Songa hamwe n’abaturanyi.
Nuko umugabo bakoranaga witwaga Nyandwi Athanase, amubaza impamvu ki yaje aho ati: “Ko waje hano nawe uri umututsi?” Yamusabye indangamuntu asanga na we ni umuhutu amusaba kugenda ngo nahaguma na we azapfana nabo maze ahita asubura mu rugo ajyana n’abandi kuri bariyeri.
Perezida ati: “None se inshingano zawe kuri bariyeri zari izihe? Umutangabuhamya ati: “kwica umututsi wese wahacaga”.
Yavuze ko hari n’izindi bariyeri ndetse ngo hari amazu yatwitswe yari afite ibyatsi mu gihe izari zisakaje amabati zasenywe.
Mu batangabuhamya bumviswe ku wa 14 Kamena kandi, harimo umugabo w’imyaka 63, utuye i Mushirarungu wagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko mu muryango we wahungiye muri Isar-Songa hishwe abagera kuri mirongo irindwi (70).
Ubwo yasobanuraga ibya Jenocide yakorewe mu 1994 yagize ati: “Twahungiye muri Isar-Songa, batwiciye imiryango…….mu muryango wange twageraga kuri 70, twari kumwe n’abandi bari bahungiye iwacu. Twahagurutse iwacu tariki 21 Mata baduhagarikira i Kinazi hafi y’urugo rwa Ndayisaba Philippe. Twashakaga kugana i Burundi”.
Akomeza avuga ko bahunga bahuye n’imodoka ya Gisirikari bababaza aho bajya bavuga ko bahunga abashaka kubica maze bababwira ko nta ntambara iri iwabo ahubwo babasaba gusubirayo ahubwo ngo byari ibisambo byaturutse ku Gikongoro bishaka kubatwara inka ngo ahubwo basubire inyuma bajye kurwana nabyo.
Minisitiri w’urubyiruko Dr. Utumatwishima Abdallah yagaragaje ko gushishikariza urubyiruko kwitabira akazi mu mishinga itandukanye Leta igeza ku baturage n’indi mirimo yaruteza imbere, ari imwe mu nzira ishobora gutuma umubare munini w’urubyiruko rwishora mu byaha ugabanuka rugatanga umusanzu warwo mu kwiyubakira igihugu. Ni mu butumwa yageneye abapolisi bitabiriye amahugurwa yo gukumira no kurwanya ibyaha, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Kamena, ku Cyicaro gikuru cya Polisi y’u […]
Post comments (0)