Polisi y’u Rwanda, ku wa Gatandatu tariki ya 17 Kamena, yafashe umugabo w’imyaka 37 y’amavuko, wari upakiye kuri moto amasashe ibihumbi 280 yari agiye kugurishiriza mu Karere ka Gicumbi.
Yafatiwe mu cyuho mu mudugudu w’Izinga, akagari ka Karurama mu murenge wa Rushaki, ayapakiye kuri moto ifite nimero RG 313A, ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo.
Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko yafashwe agiye kuyaranguza abakiriya be basanzwe bakorana biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati: “Twahawe amakuru n’abaturage ko hari umugabo babonye upakiye umuzigo kandi bacyeka ko ari magendu apakiye, ubwo yari aciye ku muhanda uhuza akarere ka Gicumbi na Nyagatare mu murenge wa Rushaki, unyuze ku murindi. Abapolisi bari mu kazi muri uwo muhanda, baje kumuhagarika, bamusatse bamufatana magendu y’amapaki 1400 arimo amasashe ibihumbi 280.”
Akimara gufatwa yiyemereye ko ayo masashe ari aye yari agiye kuranguza abakiriya be, kandi ko yari ayakuye mu gihugu cya Uganda.
SP Ndayisenga yashimiye abatanze amakuru yatumye uyu mugabo afatwe atarabasha gukwirakwiza aya masashe yafatanwe mu baturage, aburira abakomeje kwinjiza magendu n’ibicuruzwa bitemewe ko ibikorwa byo kubafata bizakomeza bagashyikirizwa ubutabera.
Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) n’ubuyobozi bw’Irushanwa rya Basketball Africa League bongereye amasezerano y'ubufatanye kugeza mu mwaka wa 2028. Aya masezerano yasinywe kuri uyu wa mbere tariki 19 Kamena 2023, na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Iterambere (RDB), Clare Akamanzi, Umuyobozi wa RwandAir, Yvonne Makolo n’Umuyobozi wa BAL, Amadou Gallo Fall. Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye muri BK Arena ku wa 19 Gicurasi 2023, nibwo hatangajwe ko ibiganiro […]
Post comments (0)