Ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki ya 18 Kamena, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano mu Karere ka Nyarugenge, yafashe abantu babiri bari bagiye kugurisha Televiziyo ebyiri bacyekwaho kwiba.
Bafatiwe mu Kagari ka Kiyovu mu murenge wa Nyarugenge, ubwo bari bagiye kuzishakira umukiriya bakimara kuziba.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro yavuze ko aba basore bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abibwe.
SP Twajamahoro yavuze ko aba basore bakimara kubafata biyemereye ko bari bagiye kuzigurisha nyuma yo kuziba.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yaboneyeho kugira inama abantu bagifite ingeso yo kwiba cyane cyane urubyiruko ko bakwiye gucika kuri iyi ngeso kuko ntaho ibaganisha uretse gufungwa bakamara igihe kirekire muri gereza.
Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Nyarugenge kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha bakurikiranyweho mu gihe televiziyo zari zibwe zasubijwe nyirazo.
Ingingo ya 166 y’Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
U Rwanda na Pologne byasinyanye amasezerano y’ubufatanye ajyanye no guhugura abakora mu nzego za dipolomasi, ndetse hakazashyirwaho Ikigo gitanga ayo mahugurwa. Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Mbere tariki 19 Kamena 2023 na Dr. Vincent Biruta, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda na Zbigniew Rau, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Pologne. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Pologne yatangaje ko icyo kigo kizajya cyigisha ibya Dipolomasi, kizashyigikira gahunda yo guhanahana ubumenyi n’amahugura […]
Post comments (0)