Inkuru Nyamukuru

Umuyobozi wa HCR yatabarije abaturage bakomeje guhunga intambara muri Sudan

todayJune 20, 2023

Background
share close

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Nairobi muri Kenya kuri uyu wa kabiri, Umuyobozi wa HCR, Filippo Grandi yavuze ko nihatagira igikorwa ngo ubushyamirane muri Sudan ngo buhagarikwe abaturage bakomeza guhunga ku bwinshi.

Grandi yavuze ko kugeza ubu abarenga ibihumbi 500 bamaze kwambuka imipaka bahungira mu bihugu by’abaturanyi. Naho abavuye mu byabo, bahungira ahandi mu gihugu imbere, bamaze kugera kuri miliyoni ebyiri.

Filippo Grandi yabitangaje umunsi umwe nyuma y’inama mpuzamahanga yo kugoboka abaturage ba Sudan bahunga n’abava mu byabo kubera intambara. Abari bayirimo biyemeje gutanga amadolari agera kuri miliyari imwe n’igice.

Inama yabereye i Geneve mu Busuwisi ku bufatanye na ONU n’Umuryago w’ubumwe bw’Afurika, Misiri, Ubudage, Qatar, n’Arabiya Sawudite.

Intambara ikimara kwaduka muri Sudani, ONU yari yatangiye gusabira abaturage inkunga yihutirwa ingana n’amadolari miliyari eshatu. Mbere gato y’inama y’ejo, ONU yatangaje ko yari imaze kubona 17 ku ijana byayo, ni ukuvuga miliyoni 510. Ni mugihe ayatanzwe mu nama y’ejo yaje yiyongeraho ariko hakaba hakibura hafi indi miliyari.

Hagati aho, kuri uyu munsi mpuzamahanga w’impunzi, HCR itangaza ko imibare yari ifite kugera ku itariki ya 23 Gicurasi, igaragaza ko impunzi n’abavuye mu babo hose kw’isi bari bamaze kurenga miliyoni ijana.

Filippo Grandi yavuze ko ari imibare ikabije cyane yakagombye kuba itarabayeho. Ikwiriye gukangura buri wese.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Mu rubanza rwa Biguma hasesenguwe imbunda zishe Abatutsi

Nyuma yuko hagiye humvwa ubuhamya butandukanye, bugaragaza ko hari imbunda nini zazanywe zikicishwa Abatutsi, mu rubanza rwaburanishijwe ku wa Gatanu tariki 16 Kamena 2023, hasesenguwe ubwoko bw’izo mbunda zavuzwe. Mu rubanza rwa Biguma hasesenguwe imbunda zifashishijwe mu kwica Abatutsi Impuguke mu bijyanye n’ituritswa ry’ibisasu, (expert en armes, munitions, balistique et pyrotechnie) Pierre Laurent, na we wari umutangabuhamya kuri uwo munsi, yasobanuye ibijyanye n’imbunda za Mortier, imikorere yazo, izirasa kure mu […]

todayJune 20, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%