Inkuru Nyamukuru

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo yasabye ko isoko rya Gisenyi rihabwa icyangombwa cyo kubaka

todayJune 20, 2023

Background
share close

Ni umwanzuro wafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kamena 2023 nyuma y’uko Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Nsabimana Ernest, hamwe n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiturire (Rwanda Housing Authority) n’abandi bayobozi batandukanye, basuye isoko rya Gisenyi, hemezwa ko rihabwa icyangombwa cyo kubaka ariko habanje kugira ibyumvikanwaho bizagaragazwa n’impuguke.

Inyubako y’isoko rya Gisenyi ryahagaritswe kubakwa kubera ko yegereye ahari umututu

Inama yahuje Minisitiri w’Ibikorwa Remezo n’abayobozi batandukanye barimo; umuyobozi wa RHA, Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rubavu n’Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu Karere ka Rubavu bemeje ko iri soko rimaze igihe rihagaritswe, rihabwa icyemezo kijyana n’ibigomba kubahirizwa bizagaragazwa n’impugucye, ndetse ibyo bigomba kubahirizwa bikemezwa n’abagenzura inyubako, abashoramari na rwiyemezamirimo urimo kubaka isoko.

Ikibazo cy’ibyangombwa byo kubaka isoko rya Gisenyi cyari cyahangayikishije abikorera bo mu Karere ka Rubavu bari bashoye imari mu kubaka iri soko rimaze imyaka 13 rihagaze, ndetse mu nama yabahuje tariki 16 Kamena 2023 bari basabye ko niba icyangombwa kitabonetse ngo bakomeze kubaka, Akarere ka Rubavu kabahaye isoko kabasubiza ibyo bamaze kuritangaho bagakiranuka na Rwiyemezamirimo urimo kubishyuza.

Isoko ry’Akarere ka Rubavu ryatangiye kubaka 2010, ariko mu myaka 13 rihagaze ntiriruzura ahubwo rigenda rigaragaza ibibazo bitandukanye.

Mu Kuboza 2020, ni bwo akarere ka Rubavu kashyikirije sosiyete RICO iri isoko rya Rubavu ngo abe ari yo itangira kuryubaka.

Abikorera basanze rifite ibibazo bitandukanye ryatangiranye ariko biyemeza kugenda babikosora aho hari amafaranga yasabwaga yo gukomeza inkingi na fondasiyo byavuye ku mafaranga miliyoni 250 bikagera kuri miliyoni 800 ndetse biranakorwa birarangira.

Icyi cyemezo cyo gutanga icyangombwa cyo gukomeza kubaka iri soko. cyije nyuma y’uko hari hafashwe icyemezo cyo kurigarika kubera uikibazo cy’umututu wegereye iri soko kikaba gisaba ko habanza gukorwa inyigo yimbitse ireba niba ryakomeza kubakwa nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’ikigo g’igihugu gishinzwe imyubakire.

Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire (Rwanda Housing Authority) Nsanzineza Noel yari yatangarije itangazamakuru ko ibibazo isoko rya Gisenyi rifite byatewe no kuba ryaratangiye kubakwa ridafite icyangombwa ndetse no kudakorerwa ubugenzuzi buhagije, bigatuma imyubakire yaryo itangira idakurikije ibisabwa ku nyubako rusange.

Yagize ati “Ibibazo isoko rifite birimo kuba baratangiye kubaka ridafite uruhushya, icyo gihe ryubakwaga n’Akarere n’ubwo bidakuraho ko kagombaga gusaba icyangombwa cyo kubaka.

Muri 2021 ni bwo basabye icyangombwa kandi inyubako igeze kuri niveau ya kane, dusaba ko bakora ubugenzuzi bwimbitse kugira ngo turebe ko bakomeza n’ubwo ibyo byagombye kuba byarakozwe mbere y’uko batangira kubaka. “

Nsanzineza agaragaza ko igenzura ryasanze inzu ifite intege nkeya mu buryo bwose haba inkingi n’ibisenge bakoresheje ndetse na fondasiyo. Ikindi ni ibyuma bakoresheje mu kubaka bigaragaza gukomera kw’inzu byari bifite intege nkeya ku buryo umutingito uramutse ubaye itarokoka.

Ikindi cyagaragajwe nk’inenge ni igisenge bakoresheje amatafari akorerwa muri Ruriba kandi yaragenewe gushyirwa mu nzu yo guturamo itazikorera ibintu biremereye nk’isoko.

Nsanzineza avuga ko byari kuba byiza iyo izo nama n’amabwiriza yo kubaka isoko, byubahirizwa mbere yo kubaka isoko.

Zimwe mu nyubako ndende zinyurwamo n’umututu mu mujyi wa Gisenyi, ariko zikaba zikorerwamo

N’ubwo byinshi byakosowe kugira ngo isoko rishobore kubakwa, kimwe mu bibazo bigoranye ni uko ahari isoko hanyura umuhora w’ibirunga ndetse bikaba bisaba ko ahanyuze umuhora hatagomba kubakwa inyubako.

Agira ati “ikindi cyaje kigoye ni umutingito wateye umututu wanyuze iruhande rw’isoko kandi wanyuze ku nyubako nyinshi.

Uriya mututu n’ubwo wongeye guterana ariko uracyahari, hari ubushakashatsi bwihuse bwakozwe kandi bugaragaza ko kuri metero 30 iburyo n’ibumoso, horohereye, nta nzu iremereye igomba kuhubakwa kereka hakozwe ubushakashatsi bugaragaza icyakubakwa n’uburyo cyakubakwa kuko no mu buyapani haba imitingito kandi barubaka. “

Nsanzineza yatangaje ko isoko riri muri metero 20 uvuye ku mututu kandi hafite ikibazo, bivuze ko metero 10 zaryo zubatse mu gace kangiritse.

Ubuyobozi bwa Rwanda Housing Authority busaba abubaka isoko rya Gisneyi kwihangana, kugira ngo inzego bireba zibanze zihure zirebe icyakorwa mu nyungu zumutekano w’inyubako, abazayikoreramo n’abazayigana.

Cyakora abafite imigabane mu kubaka isoko bavuga ko aribo bahagaritswe mu gihe hari izindi nyubako ziri kubakwa ahari umututu, ibintu bavuga ko bishobora kuzabateza igihombo mu gihe bazubaka hari izindi nyubako zuzuye bakaba bazahura n’ikibazo cyo kubura abajya mu isoko bikabatera igihombo.

Nyuma yo kumva iyi nkuru nziza, ubuyobozi bwa sosiyete y’ubucuruzi yahawe isoko (RICO), bwijeje Minisitiri w’Ibikorwaremezo ko mu gihe bahawe icyangombwa, bazaba bamaze kuzuza iri soko mu gihe kitarenze amezi atatu.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umunyarwenya Nick Cannon azahagarika kubyara Imana ibimusabye

Umuraperi akaba Umunyarwenya n’umukinnyi wa filime, Nick Cannon, amaze kubyara abana 12 kandi yatangaje ko nta gahunda yo guhagarika kubyara afite keretse Imana yonyine ari yo ibimusabye. Nick Cannon w’imyaka 42, yabigarutseho ubwo yaganiraga na Dr Laura Berman mu kiganiro kitwa “The Language of Love” avuga ko kuba amaze kubyara abana 12 ku bagore batandatu batandukanye ari umuhamagaro w’Imana. Mu Ukuboza 2022, nibwo Nick Cannon yatangarije abamukurikira ko yibarutse umwana […]

todayJune 20, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%