Inkuru Nyamukuru

Haracyashakishwa Ubwato bw’abakerarugendo bwabuze bugiye gusura ibisigazwa bya Titanic

todayJune 21, 2023

Background
share close

Amerika na Canada bikomeje ibikorwa bihuriyeho byo gushakisha mu nyanja ya Atlantika ubwato bw’abakerarugendo bugenda hasi mu nyanja bwaburiwe irengero kuva ku cyumweru bugiye gusura ibisigazwa bya Titanic.

Ibisigazwa by’ubwato bwa Titanic aba bakerarugendo bari bagiye gusura

Ubu bwato bwatakaje itumanaho n’abo hejuru bumaze isaha n’iminota 45 bucubiye hasi, nk’uko urwego rushinzwe umutekano w’inkombe rwa Amerika rubivuga.

Ikigo cy’ubukerarugendo OceanGate kivuga ko uburyo bwose burimo kugeragezwa ngo barokore abantu batanu bari muri ubwo bwato.

Ku bakerarugendo babugiyemo, itike yaguraga $250,000 (asaga miliyoni 290Frw) ku rugendo rw’iminsi itanu rwo gusura ibisigazwa bya Titanic biri mu bujyakuzimu bwa 3,800m.

Inzego z’inyanja za leta ya Canada na Amerika na kompanyi zikora iby’ubucuruzi bujyanye n’ibyo hasi mu nyanja birimo gufasha gushakisha buriya bwato.

Ibisigazwa bya Titanic biri kuri 700km uvuye ku birwabya St John’s mu ntara ya Newfoundland muri Canada, nubwo ibikorwa byo gushakisha birimo guhera i Boston muri leta ya Massachusetts ya Amerika.

BBC ivuga ko Ubwato burimo kubura bivugwa ko ari ubwitwa Titan bw’ikigo OceanGate, ubwo bwato bufite ubunini nk’ubw’imodoka y’ikamyo bujyamo abantu batanu ubusanzwe bucubira bufite umwuka wa oxygen w’ubutabazi wamara iminsi ine.

Abantu batanu babuze harimo na Hamish Harding, umuherwe w’Umwongereza w’imyaka 58 utunze za miliyari akaba n’umuntu ukunda kuvumbura ibishya n’ahantu hashya, nk’uko umuryango we ubivuga.

Titanic, bwari bwo bwato bunini cyane mu gihe cyabwo, yagonze urubura runini (iceberg) ubwo yari mu rugendo ruva i Southampton mu Bwongereza rujya i New York mu 1912. Mu bagenzi 2,200 n’abakozi babwo bari baburimo, 1,500 barapfuye.

Ibisigazwa by’ubu bwato bwacitsemo kabiri, byakozweho ubushakashatsi bwinshi kuva bivumbuwe mu 1985.

Ibi bisigazwa, igice cy’imbere n’icy’inyuma bikaba bitandukanyijwe na metero hafi 800.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye abayobozi bakuru ba KIFC

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Igicumbi Mpuzamahanga cya Serivisi z’Imari n’Amabanki cya Kigali (KIFC), Tidjane Thiam n’Umuyobozi Mukuru wacyo, Nick Barigye. Umukuru w’Igihugu yakiriye aba bayobozi mu biro bye ku wa 20 Kamena 2023, baganira ku nama y’iminsi itatu yiga ku Ikoranabuhanga rikoreshwa mu Mabanki, FinTech. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko aba bayobozi baganiriye ku bijyanye n'Ihuriro ku Ikoranabuhanga rikoreshwa mu mabanki riri kubera i […]

todayJune 21, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%