Inkuru Nyamukuru

Pasiteri Théogène Niyonshuti wari uzwiho gusetsa yitabye Imana

todayJune 23, 2023

Background
share close

Amakuru y’urupfu rwa Pasiteri Théogène Niyonshuti wiyitaga ‘Inzahuke’ yamenyekanye mu masaha y’urukerera kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kamena 2023, saa cyenda za mu gitondo.

Pasiteri Théogène Niyinshuti

Mu kiganiro Umuvugizi w’Itorero ADEPR Pasteri Isaïe Ndayizeye yagiranye na Kigali Today, yemeje ko Pasiteri Théogène Niyonshuti yitabye Imana azize impanuka mu gihugu cya Uganda.

Ati “Twamenye ko Pasiteri Théogène yitabye Imana azize impanuka ubwo yari ageze i Kabare hafi y’umupaka w’u Rwanda na Uganda ari kumwe n’abantu bane mu modoka bagongana n’imodoka itwara abagenzi (Agence) ya Simba abantu batatu bahita bitaba Imana harimo Abagande babiri hamwe na Pasiteri Théogène, undi umwe w’Umunyarwanda bari kumwe arakomereka bikomeye”.

Umuvugizi wa ADEPR avuga ko abaguye muri iyo mpanuka byagoranye kubakura mu modoka barimo uretse uwo munyarwanda w’umuhanzi mu itorero rya ADEPR witwa Donat wari ugihumeka bahise bihutira kugeza kwa muganga.

Ati “Uwo babashije gukuramo ni umunyarwanda umwe w’umuhanzi mu itorero ryacu witwa Donat ariko ntituramenya irindi zina rye”.

Itorero ADEPR ryahise ryoherezayo umushumba w’ururembo rwa Gicumbi kugira ngo ajye gukurikirana uburyo umurambo wa Pasiteri Théogène wazanwa mu Rwanda agashyingurwa.

Pasiteri Théogène Niyonshuti yamenyekanye ku izina ry’Inzahuke nyuma yo kuba mu buzima bwo ku muhanda mu mujyi wa Butare n’uwa Kigali, nyuma yakira agakiza.

Pasiteri Niyonshuti Théogène yamenyekanye cyane biturutse ku buhamya yakunze gutanga bw’uko yakuze ari umwana wo ku muhanda bituma yamamara cyane nyuma yo guhinduka akavamo umugabo uhamye kandi ukijijwe.

Pasiteri Niyonshuti Théogène yigishaga akoresha amagambo asekeje ayasanisha n’ubuzima bwa kera bubi yanyuzemo bigatuma abantu bakunda gukurikira inyigisho ze.

Imodoka bari barimo ni uku yabaye

Yavugaga ko agikizwa yahuye n’ikigeragezo gikomeye cyo kutizerwa kuko abamubonaga bakekaga ko yahinduye amayeri ashaka kubacuza utwabo, hakaba n’abavuga ko nubwo yahindutse agifite ibisigisigi by’imvugo z’abana bo ku muhanda ariko we akavuga ko yabikoraga ari imfashanyigisho zo kwigisha abantu ngo bahinduke.

Pasiteri Niyonshuti yajyaga yigisha urubyiruko kureka ibiyobyabwenge, akitangaho urugero rw’uko yabikize akakira agakiza.

Pasiteri Théogène Niyonshuti asize umugore n’abana bane.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abagabo batanu bari muri Titan barapfuye

Abagabo batanu b’abakerarugendo bari baraburiwe irengero bari mu bwato Titan bujya hasi mu nyanja babupfiriyemo, nk’uko byemejwe na kompanyi nyiri ubu bwato yitwa OceanGate. Aba bagabo batanu baburiwe irengero ubwo bajyaga kureba ibisigazwa by'ubwato bwa Titanic Igisirikare kirinda inkombe cya Amerika cyatangaje ko kibona ko aba bagabo bishwe no guturika gukomeye kw’imbere mu bwato bari barimo. Iki gisirikare kivuga ko ibisigazwa by’ubu bwato byabonetse kuwa kane mu gitondo hafi y’ibisigazwa […]

todayJune 23, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%