Inkuru Nyamukuru

Banki ya Kigali igiye guhagarika ikoreshwa rya BK App ya kera no kuyisimbuza indi nshya

todayJune 24, 2023

Background
share close

Banki ya Kigali (BK) yatangaje ko tariki 15 Nyakanga 2023 izahagarika Application yayo yari isanzwe ikoreshwa muri telefone (BK App) ikayisimbuza Application cyangwa se porogaramu nshya (BK Mobile App) yorohera abayikoresha kandi yihuta.

Porogaramu nshya ya BK Mobile App yateguwe neza mu buryo bwitondewe hitawe cyane ku bakiriya ba BK, hashingiwe ku bitekerezo byatanzwe, kandi hakurikijwe n’imikorere igezweho kugira ngo ibyifuzo byabo mu mikoranire na banki byubahirizwe.

Banki ya Kigali ishishikariza abakiriya bayo bakoresha Application ya kera guhindura bagakoresha Application nshya kugira ngo baryoherwe n’ubwo buryo bushya bashyiriweho.

Abakiriya bashobora kwimuka bava kuri App ya kera bajya kuri App nshya ya BK bakoresheje izina n’umubare w’ibanga basanzwe bakoresha.

BK Mobile App nshya iboneka mu bubiko bwa za porogaramu (App Store) haba ku bakoresha telefoni zikoresha iOS, no muri Play Store ku bakoresha telefoni za Android.

Udushya turi mu gukoresha BK Mobile App nshya, harimo nko kuba igaragara neza, kandi yoroshye mu kuyikoresha.

Umukiriya ashobora kugena igihe cyo kwishyura ibintu bitandukanye kandi akabona inyandiko z’ibyakorewe kuri konti ye, no kuba hari serivisi yabona mu buryo bworoshye bitamusabye kugana ishami rya banki.

Umukiriya ukoresha BK Mobile App nshya aba ashobora kugenzura ikoreshwa ry’amakarita ye ya banki no kumenya amafaranga afite kuri credit na prepaid card.

Iyo Application nshya yorohereza abakiriya kumenya ibyerekeranye n’inguzanyo bafite, kumenya ayo bishyuye n’ayo basigaje kwishyura, no kumenya igihe bazagenda bishyuriraho.

Uburyo bwo kwinjira muri iyi BK Mobile App nshya bufite umutekano kuko umukiriya ashobora gukoresha igikumwe cyangwa kwitegereza telefoni ukoresheje isura (facial recognition).

Umukiriya yanakwifashisha iyi Application nshya ya BK akohereza amafaranga cyangwa akishyura ibintu bitandukanye mu buryo bworoshye kandi bwihuse.

Banki ya Kigali irizeza abakiriya bayo gukomeza kubaha serivisi nziza no kubazanira udushya tugamije gufasha abakiriya kunogerwa na serivisi bahabwa.

BK iragira iti “Turizera ko BK Mobile App nshya izabanyura kandi ikaborohereza mu gucunga imari yabo neza.”

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Musanze: IGP Namuhoranye yasoje amahugurwa ya Polisi ku gukora iperereza

Ku wa Gatanu tariki ya 23 Kamena, hasojwe icyiciro cya mbere cy’amahugurwa yagenewe abapolisi ku iperereza ry’ibanze yaberaga mu ishuri rikuru rya Polisi (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze. Ni amahugurwa y’amezi atandatu yitabiriwe n’abapolisi 123, yasojwe ku mugaragaro n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Felix Namuhoranye. Mu ijambo yabagejejeho ubwo yasozaga aya mahugurwa, IGP Namuhoranye yagarutse ku itegeko rishya rigenga Polisi y’u Rwanda riyiha ububasha bwo kugenza ibyaha. […]

todayJune 24, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%