Inkuru Nyamukuru

Mozambique: Gen. James Kabarebe yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda

todayJune 24, 2023

Background
share close

Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen. James Kabarebe, ari muri Mozambique aho yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu Ntara ya Cabo Delgado, ibarizwa mu majyaruguru y’iki gihugu.

Gen. James Kabarebe yakiriwe na Maj Gen Eugene Nkubito, Umuhuzabikorwa w’inzego z’umutekano z’u Rwanda, ziri mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba muri Mozambique.

Maj Gen Nkubito, yamusobanuriye uko ibibazo by’umutekano byifashe ndetse n’uko ibikorwa byo kurwanya iterabwoba bihagaze, mu Ntara ya Cabo Delgado.

Gen. James Kabarebe, ubwo yabonanaga n’abagize inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri i Mocimboa da Praia, yabagejejeho ubutumwa bw’Umuku w’Igihugu, Paul Kagame, bubashimira ubwitange bagaragaza mu kuzuza inshingano zabo, ndetse anabashishikariza gushikama bakitanga kugira ngo bagere ku musaruro ushimishije.

Muri Nyakanga 2021, nibwo u Rwanda rwatangiye kohereza Ingabo na Polisi kurwanya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado. Kugeza ubu ababarirwa mu 2,500 nibo bari muri ibyo bikorwa, aho bafatanya na bagenzi babo bo mu nzego z’umutekano za Mozambique.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Banki ya Kigali igiye guhagarika ikoreshwa rya BK App ya kera no kuyisimbuza indi nshya

Banki ya Kigali (BK) yatangaje ko tariki 15 Nyakanga 2023 izahagarika Application yayo yari isanzwe ikoreshwa muri telefone (BK App) ikayisimbuza Application cyangwa se porogaramu nshya (BK Mobile App) yorohera abayikoresha kandi yihuta. Porogaramu nshya ya BK Mobile App yateguwe neza mu buryo bwitondewe hitawe cyane ku bakiriya ba BK, hashingiwe ku bitekerezo byatanzwe, kandi hakurikijwe n’imikorere igezweho kugira ngo ibyifuzo byabo mu mikoranire na banki byubahirizwe. Banki ya Kigali […]

todayJune 24, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%