Uncategorized

U Burusiya: Ubwoba ni bwose, abaturage basabwa kuguma murugo

todayJune 24, 2023

Background
share close

Umuyobozi w’umujyi wa Moscou, Sergei Sobyanin, kuri uyu wa Gatandatu yatangaje ko ibintu bitameze neza mu mujyi ayobora, asaba abatuye uwo mujyi kuguma mu ngo zabo no kwirinda ingendo zitari ngombwa.

Umutekano wakajijwe mu mujyi wa Moscow

Abivuze nyuma yuko abarwanyi b’umutwe w’abacancuro ba Wagner batangaje ko batangije intambara yo gukuraho ubutegetsi bwa Prezida Vladmir Putin.

Uyu mutwe usanzwe ukoreshwa n’igisirikari cy’u Burusiya mu bikorwa bitandukanye birimo no mu ntambara icyo gihugu kirwana na Ukraine.

Umuyobozi wa Wagner yavuze ko bari mu nzira berekeza i Moscow bava mu majyepfo y’igihugu.

Mu itangazo, umuyobozi w’umujyi wa Moscou yanasabye abakozi kutajya mu kazi kuwa mbere.

Hagati aho, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya yaburiye ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi kwirinda kuririra ku bibazo igihugu kirimo, kugirango bagere ku ntego zabo zo kurwanya no gusenya u Burusiya.

Mu itangazo, iyo ministeri yavuze ko ibibazo biri mu gisirikari bitazakoma mu nkokora operasiyo zabo muri Ukraine.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Hasojwe amahugurwa agenewe abapolisi mu kubungabunga amahoro

Ku wa Gatanu tariki ya 23 Kamena, Abapolisi 44 basoje amahugurwa abategura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro badakorera mu matsinda (IPOs), yaberaga mu kigo cya Polisi cy’Amahugurwa (PTS) i Gishari mu Karere ka Rwamagana. Ubwo yasozaga ku mugaragaro aya mahugurwa, Umuyobozi wa PTS, Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti, yavuze ko aya mahugurwa agamije kubongerera ubumenyi mbere yo kwerekeza mu butumwa bwo kubungabunga amahoro. Yagize ati: “Amahugurwa […]

todayJune 24, 2023


Similar posts

Uncategorized

Perezida Kagame yakiriye ubutumwa bwa mugenzi we wa Angola

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukuboza 2024, Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Angola, Tete Antonio, wamugejejeho ubutumwa bwa mugenzi we wa Angola, João Manuel Gonçaves Laurenço, usanzwe ari umuhuza mu gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. […]

todayDecember 19, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%