Inkuru Nyamukuru

Musanze: Inkuba yakubise umuntu umwe ahita apfa

todayJune 25, 2023

Background
share close

Mu mvura yaguye mu ijoro rishyira itariki ya 24 Kamena 2023, inkuba yakubise umwana w’umukobwa w’imyaka 15 witwa Tuyubahe, wo mu Kagari ka Muhabura, Umurenge wa Nyange mu Karere ka Musanze ahita apfa.

Amakuru Kigali Today ikesha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange, Tuyisenge Vedaste, avuga ko inkuba yakubitiye uwo mwana iwabo mu rugo mu rukerera ahita apfa, umurambo ukaba uri ku kigo Nderabuzima cya Gasiza aho uzashyingurwa kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Kamena 2023.

Uwo muyobizi yavuze ko nta kindi inkuba yangije muri urwo rugo, icyakora ngo yangije ‘transformateur’ imwe y’amashanyarazi.

Iyo mvura kandi yaguye muri iryo, joro ubuyobozi buvuga ko hakibarurwa ibyo yangije, birimo inzu z’abaturage mu mirenge inyuranye igize Akarere ka Musunze, ariyo Muhoza mu Kagari ka Cyabararika, aho umugezi wa Mpenge wuzuye amazi aturuka mu Birunga amanukana imbogo, aho ubuyobozi butegereje RDB ngo iyo nyamaswa yapfuye ikurwe mu baturage, mu rwego rwo kubarinda kuyirya.

Iyi nyamaswa yahitanywe n’ibiza

Mu Murenge wa Gacaca n’uwa Cyuve naho imyuzi yatewe n’amazi ava mu birunga, yuzuye yiroha mu baturage ahari gukorwa ibarura ry’inzu n’imyaka y’abaturage byangiritse.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Murarikiwe ikiganiro ‘EdTech’ kigaruka ku ikoranabuhanga mu burezi

Ikiganiro EdTech kigaruka ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu burezi, igice cyacyo kizaba ku wa Mbere tariki 26 Kamena 2023, kizibanda ku ‘Burezi bukomatanya uburyo gakondo n’iyakure mu Rwanda’, bigamije kwihutisha ubu buryo bw’imyigire. Ikiganiro ku ikoranabuhanga mu burezi Miliyari 1.6 z’urubyiruko rw’abanyeshuri byabaye ngombwa ko baba bahagaritse amasomo yabo, amashuri arafunga nyuma y’umwaduko w’icyorezo cya Covid-19, nka bumwe mu buryo bwo kucyirinda no gutuma kidakwirakwira. Ibi byagize ingaruka mu myigishirize hirya […]

todayJune 25, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%