Inkuru Nyamukuru

Indirimbo ‘Calm down’ ya Rema ikomeje guca uduhigo

todayJune 26, 2023

Background
share close

Indirimbo ‘Calm Down’ y’umuhanzi ukomoka muri Nigeria, Rema, kuva yasohoka ikomeje guca aduhigo ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe mu bihugu bitandukanye ku Isi.

Rema

Mu gihugu cy’u Bwongereza ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe ‘UK Official Singles Top Charts’, hagati ya tariki 16 kugeza 22 Kamena 2023, Calm Down imaze ibyumweru 42 mu ndirimbo 10 zikunzwe.

Divine Ikubor umaze kwamamara muri muzika nka Rema, aherutse kujya mu gitabo cy’abanyaduhigo ku Isi (Guinness des Records), nyuma y’uko iyi ndirimbo Calm Down, ariyo yatangiye iyoboye urutonde rushya rw’indirimbo 20 zikunzwe kuri Official MENA Chart.

Uru rutonde rumaze ukwezi rutangijwe n’Ikigo gishinzwe gukurikirana ibya muzika ku Isi, International Federation of the Phonographic Industry (IFPI), mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umuziki w’Abarabu ku Isi.

Iyi ndirimbo iri kuri album ‘Rave & Roses’ imaze umwaka n’amezi ane igiye hanze, imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 488 kuri YouTube, mu gihe iyo yasubiranyemo na Selena Gomez imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 514 kuri uru rubuga.

Uyu musore w’imyaka 23, ubwo iyi ndirimbo yayisubiranagamo na Selena Gomez, yaje kujya mu ndirimbo zikunzwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse igera ku mwanya wa 5 ku rutonde rwa ‘Billboard Global 200’.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Senegal: Abanyarwanda bakoze urugendo rwo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Ku itariki 24 Kamena 2023, Abanyarwanda baba muri Senegal bakoze urugendo rwo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, banagezwaho ibiganiro ku itegurwa rya Jenoside no kurwanya ihakana n’ipfobya byayo. Ni imwe muri gahunda zateguwe mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, zateguwe na Ambasade y’u Rwanda ifatanyije n’Umuryango Ibuka-Senegal n’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri icyo gihugu. Urugendo barutangiriye kuri Place du Souvenir Africain […]

todayJune 26, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%