Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame ategerejwe nk’umushyitsi w’imena muri Seychelles

todayJune 27, 2023

Background
share close

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, ategerejwe nk’umushyitsi w’imena muri Seychelles, mu kwizihiza ibirori by’umunsi Mukuru w’ubwigenge uteganyijwe ku ya 29 Kamena 2023.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu wa Seychelles ‘Government House’ byatangaje ko Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda azatangira uruzinduko muri iki gihugu kuva tariki 28 Kamena kugeza tariki 2 Nyakanga 2023.

Seychelles, yabonye ubwigenge tariki 29 Kamena 1976 ibuvanye ku Bwongereza bwayikoronizaga.

Ibiro ntaramakuru, Seychelles News Agency, byatangaje ko Perezida Kagame azagirira uruzinduko muri iki gihugu ku butumire bwa mugenzi we, Wavel Ramkalawan.

Muri uru ruzinduko umukuru w’Igihugu kandi biteganyijwe ko azagirana ibiganiro na mugenzi we Ramkalawan, bizabera ku ngoro y’Umukuru w’Igihugu. Ndetse hazashyirwa umukona ku masezerano atandukanye. Azageza ijambo kubagize Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu.

Uru ruzaba ari uruzinduko rwa kabiri Perezida Kagame agiriye muri Seychelles, ikirwa kiri mu burengerazuba bw’inyanja y’u Buhinde kibarizwa mu muryango wa SADC.

Muri Kanama 2018, Perezida w’u Rwanda yasuye iki gihugu cy’ikirwa, aho yagiranye ibiganiro na Danny Faure, wari Perezida wa Seychelles icyo gihe.

U Rwanda na Seychelles bisanzwe bifitanye ubutwererane bushingiye ku nteko zishinga amategeko hagati y’ibihugu byombi, n’umubano ushingiye kuri za ambasade.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abadepite ba Burukina Faso basuye Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Hon Mukabalisa Donatille, yakiriye Abadepite baturutse mu Nteko Ishingamategeko y’inzibacyuho ya Burkina Faso, bazamara iminsi itandatu mu Rwanda bareba zimwe muri gahunda za Leta uko zishyirwa mu bikorwa, kugira ngo nabo bibahe isomo ry’ibyo bazakora mu gihugu cyabo. Abadepite ba Burukina Faso basuye Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Ibiganiro byabo byibanze ku kureba uko u Rwanda rwashyize mu bikorwa gahunda za Guverinoma, kugira ngo nabo bazabyifashishe mu […]

todayJune 27, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%