Inkuru Nyamukuru

USA: Abantu 30 barasiwe mu birori mu Mujyi wa Baltimore

todayJuly 3, 2023

Background
share close

Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika abantu bagera kuri 30 barasiwe mu birori byari byateguwe n’abaturage batuye mu rusisiro rw’ahitwa Brooklyn Homes ruherereye mu majy’epfo y’umujyi wa Baltmore.

Abashinzwe umutekano batangaje ko babiri mu barashwe bamaze gupfa, mu gihe abandi batatu barembye cyane. Polisi kandi yatangaje ko yakiriye telefone nyinshi zivuga kuri iryo raswa.

Umuyobozi w’umujyi wa Baltimore Brandon Scott, yabwiye televiziyo ya CNN ko iraswa ry’aba baturage rigaragaza ko ikibazo cy’uburyo abantu bemerewe gutunga imbunda gikwiriye gusuzumwa bitari muri Baltimore gusa ahubwo mu gihugu hose.

Richard Worley, umuyobozi w’agateganyo wa polisi ya Baltimore, yavuze ko ibyabaye byageze ku bantu benshi. Ndetse ko abagera kuri 20 mu bakomeretse bashoboye kwijyana kwa muganga.

Umuyobozi w’umujyi wa Baltimore yatanze, buburira abakoze icyo gikorwa ko ntagutuza kuzabaho mugihe batarafatwa. Ati: ‘Ndashaka ko ababikoze banyumva neza. Ntituzatuza tutarabafata kandi tuzabafata’.

Yakomeje agira ati: ‘Gusa nizere ko na mbere yaho, buri uko muhumetse mutekereza ku bo mwavukije ubuzima no ku bantu bose mwateye ikibazo uyu munsi”.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Dore uko ingendo z’abanyeshuri bajya mu biruhuko ziteye

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyatangaje uko abanyeshuri bacumbikirwa bazataha mu miryango yabo, mu biruhuko bizoza igihembwe cya gatatu cy’umwaka w’amashuri 2022/2023. Ni itangazo rigaragaza ko abo banyeshuri batangira gutaha bajya mu miryango yabo, kuva ku itariki 13 Nyakanga kugeza ku itariki 16 Nyakanga 2023, hagendewe ku turere ibigo bigaho biherereyemo. Ku itariki 13 Nyakanga 2023, hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri byo mu turere twa Nyarugenge, Gasabo […]

todayJuly 3, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%