Inkuru Nyamukuru

#Kwibohora29: Menya umudugudu wa Muhira wubakiwe abakuwe mu manegeka

todayJuly 4, 2023

Background
share close

Tariki ya Nyakanga buri mwaka bimaze kuba umuco ko mu Rwanda hatahwa ibikorwa byagezweho mu kwizihiza umunsi wo kwibohora.

Tariki ya 4 Nyakanga 2023 hazatahwa umudugudu wa Muhira wubatswe mu murenge Rugerero mu Karere ka Rubavu, ukazatuzwamo abaturage batoranyijwe basanzwe badafite aho gutura hamwe n’abandi bakuwe mu manegeka bashobora gutwarwa n’ibiza.

Ni umudugudu uzakira imyiryango 120 igatuzwa mu nzu zigerekaranye, uzaba ufite ibibuga urubyiruko rukiniramo, aho abana b’inshuke bigira, aho kororera amatungo, imirima yo guhinga, hamwe n’inyubako zo gukoreramo ubucuruzi no kwigira imyuga.

Ni inyubako zijyanye n’igihe kandi abemerewe kuzituzwamo bahaweibikoresho bishya haba inte zo kwicaraho, televisiyo, ibitanda na matela, gaz yo gucana na cuisinere yo gutekaho.

Kigali Today yasuye umudugudu wa Muhira iganira na bamwe bamaze kugezwa muri izi nyubako bagira icyo batangaza.

Mujawingoma Landrada wari usanzwe atuye mu Kagari ka Kabiza yamaze guhabwa inzu yo guturamo n’abuzukuru be nyuma y’uko inzu yaratuyemo yangijwe n’ibiza.

Ku bwe avuga ko ibiza abifata nk’umugisha kuko inzu abonye atari kuzava ku isi ayibonye.

Agira ati “unsanze mu nzu nahawe n’umubyeyi Kagame Paul, azabyare aheke kuko rwose iyi nzu ntayaba n’inzozi nagira, ariko kubera umubyeyi mwiza ndayibonye, antuje muri Paradizo.”

Mujawingoma avuga ko yishimye kuba yahawe inzu nibyo ku mutunga, ibintu atari yiteze ko byamubaho.

Imwe mu miryango yahawe inzu ivuga ko igiye kubaho neza kuko yiruhutsa gukodesha no guhozwa ku nkeke basohorwa mu mazu kubera kubura ubwishyu.

Ingabire Claudine wari usanzwe atuye mu nzu akodesha avuga ko abonye inzu nyum ayo gukurwa mu nzu zirenga icumi kubera kubura ubwishyu.

Agira ati: “Njye nageze mu ijuru nka kumwe ba Eliya na Enoki babikoze, nibwo bwambere nzamutse inzu igerekeranye kane, none nyizamutsemo njya kuyituramo, nabonye ibyo kurya, nsangamo amatara nari nsanzwe nkoresha ibishishimuzo, ngiye guteka kuri gazi natekeshaga amakara, ndishimye kubera guhindurirwa ubuzima, mbohowe agahinda n’umubabaro byo gusohorwa mu nzu kubera kubura ubwishyu.”

Umudugudu wa Muhira nuwo mu dugudu w’icyitegererezo wubatswe mu Karere ka Rubavu ukaba waratwaye akayabo ka miliyari mu kuwubaka kandi ukaba waratanze akazi kubagire uruhare mu kubaka kuko benshi byatumye bashobora kugira icyo binjiza mu miryango yabo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Davido arakekwaho gutera inda abakobwa babiri

Umuhanzi Adedeji Adeleke uzwi nka Davido arashinjwa guca inyuma umugore we Chioma, agatera inda abakobwa babiri mu bihe bimwe. Davido Ibinyamakuru byo muri Nigeria bikomeje kwandika cyane inkuru zigaruka kuri iki cyamamare, nyuma y’uko umukobwa witwa Ivanna Bay na Anita Brown batangaje ko batwitiye Davido. Ivanna Bay w’imyaka 22, mu butumwa yashyize kuri Instagram ye nyuma akaza kubuhanagura nk’uko ibinyamakuru byo muri Nigeria bikomeje kubitangaza, yavuze ko nta makuru yari […]

todayJuly 3, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%