Perezida wa Sénégal yatangaje ko ataziyamamariza amatora yo mu 2024, akuraho amakuru yari amaze iminsi ahwihwiswa ko aziyamamariza manda ya gatatu.
Mu ijambo ryanyuze kuri televiziyo ku wambere, yagize ati: “Manda yo mu 2019 yari yo ya kabiri ikaba n’iya nyuma yanjye”.
Ibihuha byuko yari kugerageza kongera igihe cy’ubutegetsi bwe byari byakomeje guteza imvururu, abantu babarirwa muri za mirongo baricwa.
Mu ijambo ryeyakomeje agira ati: “Habayeho guhwihwisa kwinshi hanavugwa byinshi ku kuba nshobora gutanga kandidatire muri aya matora. Icyemezo cyanjye, nafashe mu bushishozi… ni ukutiyamamaza nk’umukandida mu matora ari imbere. Sénégal irenze jyewe, kandi yuzuyemo abayobozi bashoboye bageza iki gihugu ku iterambere”.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bari bahamagaje indi myigaragambyo mu gihe Sall yari kuba afashe icyemezo cyo kongera kwiyamamaza. Ndetse benshi mu nzobere mu mategeko zivuga ko cyari kuba ari uguhonyora itegekonshinga.
Sall w’Imyaka 61 ari ku butegetsi kuva mu 2012.
Mu 2016, Sall yahinduye itegekonshinga, imyaka ya manda ya perezida iva kuri irindwi ishyirwa kuri itanu. Ariko abamushyigikiye bavugaga ko yashoboraga kwiyamamariza manda ya gatatu kuko manda ye ya mbere yari iyo mu itegekonshinga ryabanje.
Guhwihwisa ko yari kugundira ubutegetsi kwangije izina rya Sénégal nk’igihugu muri rusange kirimo demokarasi n’ituze mu karere k’Afurika y’uburengerazuba karangwamo imvururu.
Tariki ya Nyakanga buri mwaka bimaze kuba umuco ko mu Rwanda hatahwa ibikorwa byagezweho mu kwizihiza umunsi wo kwibohora. Tariki ya 4 Nyakanga 2023 hazatahwa umudugudu wa Muhira wubatswe mu murenge Rugerero mu Karere ka Rubavu, ukazatuzwamo abaturage batoranyijwe basanzwe badafite aho gutura hamwe n’abandi bakuwe mu manegeka bashobora gutwarwa n’ibiza. Ni umudugudu uzakira imyiryango 120 igatuzwa mu nzu zigerekaranye, uzaba ufite ibibuga urubyiruko rukiniramo, aho abana b’inshuke bigira, aho […]
Post comments (0)