Perezida Paul Kagame yageze muri Trinidad and Tobago, aho yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zigize Umuryango uhuriza hamwe ibihugu byo muri Caraïbes, uzwi nka CARICOM.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, avuga ko Perezida Kagame yageze mu Murwa Mukuru wa Trinidad and Tobago, Port of Spain, kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Nyakanga mu 2023.
Perezida Kagame yitabiriye iyi nama ya 45 isanzwe y’Abakuru ba Guverinoma z’ibihugu bigize CARICOM, nk’umwe mu batumirwa b’imena.
Iyi nama kandi yahuriranye n’umuhango wo kwizihiza imyaka 50 ishize, uyu muryango wa CARICOM ushinzwe.
Perezida Paul Kagame ubwo yari mu rugendo rumwerekeza muri Trinidad and Tobago, yagiriye uruzinduko rw’amasaha make muri Sénégal, abonana na mugenzi we w’iki gihugu, Macky Sall, bagirana ibiganiro.
Ibi biganiro byahuje abakuru b’Ibihugu byombi byabereye i Dakar muri Sénégal tariki 4 Nyakanga mu 2023, nyuma y’uko Perezida Kagame yari anyuze muri iki gihugu
Amakuru dukesha Ibiro bya Perezida wa Sénégal, avuga ko Perezida Macky Sall yasanze Perezida Kagame ku kibuga cy’indege cyitiriwe Léopold Sedar Senghor bagirana ibiganiro by’akanya gato.
Mu nama ya CARICOM, biteganyijwe ko Perezida Kagame ari bugeze ijambo ku nteko rusange y’uyu muryango, ndetse akitabira n’inama ibera mu muhezo ihuriramo Abakuru b’Ibihugu binyamuryango bya CARICOM.
Uyu muryango uhurije hamwe ibihugu bigera kuri 20, ukaba warashinzwe mu kwezi kwa Nyakanga 1973, ukaba wizihiza isabukuru y’imyaka 50 umaze ushinzwe.
Perezida Kagame kandi araza kwakirwa ku meza na Minisitiri w’Intebe wa Trinidad and Tobago, Dr. The Honourable Keith Christopher Rowley.
Perezida wa Sudani y'Epfo Salva Kiir yavuze ko amatora amaze igihe kirekire yaracyererejwe azaba mu mwaka utaha nkuko byateganyijwe. Kiir, w'imyaka 71, yavuze ko aziyamamariza indi manda muri ayo matora, ya mbere kuva iki gihugu kibonye ubwigenge. Nta wundi mukandida wari watangaza ko aziyamamaza ariko Visi Perezida wa mbere Riek Machar na we yitezwe kwiyamamaza. Salva Kiir ni Perezida kuva iki gihugu cyabona ubwigenge mu 2011 nyuma y'intambara yamaze imyaka. […]
Post comments (0)