Nyamasheke: Muri Nyungwe no mu mirima y’icyayi haba harimo imibiri myinshi y’abazize Jenoside
Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu karere ka Nyamasheke, hari abahangayikishijwe no kuba nyuma y’imyaka 25 bataramenya aho imibiri y’ababo bakoraga mu ruganda rw’icyayi rwa Gisakura yashyizwe. Mu gihe ubuyobozi bw’akarere busaba abaturage babizi gutanga amakuru, abarokotse Jenoside bakeka ko ababishe bashobora kuba barataye imibiri yabo mu ishyamba rya Nyungwe cyangwa mu mirima y’icyayi.
Post comments (0)