Inkuru Nyamukuru

Abanyeshuri ba RICA basabwe kunga ubumwe no gusigasira ibyagezweho

todayJuly 8, 2023

Background
share close

Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga yaganirije abanyeshuri baturutse mu Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RICA) riherereye mu Karere ka Bugesera, ku kamaro ko gukomeza gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho no gukomeza kunga Ubumwe mu rubyiruko rw’igihugu.

Nyuma yo kuganirizwa hafashwe ifoto y’urwibutso

Iki kiganiro cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Nyakanga 2023, aho cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rwa RPA mu kubohora igihugu mu 1994: Ni gute urubyiruko rw’uyu munsi rwasigasira ibyagezweho”.

Aba banyeshuri bahawe ikiganiro mu rwego rwo rwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 29.

Brig Gen Rwivanga yashimangiye ko hakenewe ubwitange, akazi gakomeye, ndetse no kumva ko hari inshingano urubyiruko rugomba kugiramo uruhare mu gukomeza iterambere rimaze kugerwaho.

Yasabye aba banyeshuri kugira uruhare rugaragara mu gutegura ejo hazaza h’u Rwanda, abibutsa ko ibikorwa byabo uyu munsi bizubakirwaho umusingi w’ejo hazaza heza n’amahoro.

Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga ni we wahaye ikiganiro aba banyeshuli

Ati: “Ndagirango mbabwire ko intambara turwana, intambara dutsinda, intsinzi tugeraho zose, bikorwa cyane cyane n’urubyiruko. Haba mu mashyamba ya Cabo Delgado, ubutayu bwa Darfur, ibihuru byo muri Sudani y’Epfo, urubyiruko nirwo ruri ku ruhembe rw’ayo mahoro n’umutekano.”

Yakomeje abasaba kutazakora ikosa ryo gutekereza ko badashoboye nk’uko bamwe bashobora kubitekereza, ahubwo ko bagomba kwikuramo iyo mitekerereze ubundi bagakomeza kugendera ku murongo mwiza.

Rwanda Institute for Conservation Agriculture, RICA ni ishuri rikuru riherereye mu Karere ka Bugesera.

Habayeho n’umwanya wo kubaza ibibazo ndetse no gutanga ibitekerezo

Ni kaminuza y’icyitegererezo mu kwigisha ikoranabuhanga rigezweho mu buhinzi n’ubworozi yashinzwe ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’umuryango Howard G. Foundation.

Yafunguye imiryango mu 2019 imfura zayo zizajya ku isoko ry’umurimo muri Kanama uyu mwaka. Ifite inshingano zo kwigisha urubyiruko rwitezweho kuzana impinduka mu buhinzi bw’u Rwanda.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Musanze: Umukobwa akurikiranyweho gukuramo inda

Umukobwa w’imyaka 22 wo mu kagari ka Muhabura Umurenge wa Nyange akarere ka Musanze, arakekwaho kwica umwana yari atwite, aho bavuga ko yakuyemo inda yari mu mezi umunani. Ni amakuru yamenyekanye ku mugoroba wo ku itariki 03 Nyakanga 2023, aho abaturage babonye uwo mukobwa ava amaraso, barebye hafi ye bahasanga uruhinja rwapfuye. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Ninda, Mukamanzi Jeannette mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yavuze ko n’ubwo uwo mukobwa […]

todayJuly 8, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%